Ihuriro ry’uburenganzira bwa muntu (REDHO) ryatabaje imiryango mpuza mahanga kandi batangaza ko inyeshyamba za Mai mai zikomeje kuba intandaro y’umutekano muke uri kuboneka muri Lubero.
Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 20 Gashyantare ubwo uyu muryango watabarizaga abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru
Imidugudu irimo Kasinga, Vusamba, Munoli, Makoko, Mambila, Muhangi n’indi midugudu yo mu matsinda ya Bulengya, Bukenye na Luongo yo mu gace ka Baswagha yakomeje kurangwamo umutekano muke
Mu byukuri, imitwe ibiri ya Mai-Mai irwanira kwigarurira ibyo bice, kandi yagiye mu mirwano ikaze kuva muri Mutarama, nk’uko REDHO ibitangaza mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 20 Gashyantare.
Iyimurwa ry’abaturage rigaragara muri ibyo bigo berekeza mu tundi turere twa Lubero, nyuma y’umutekano muke. Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko muri ako karere amashuri 17 abanza n’ayisumbuye yafunzwe, kandi hapfa abantu.
Izi nyeshyamba za Mai mai zigaruriye ibice byinshi zambura ibintu abo zihasanze bose kandi zigahitana imbaga nyamwinshi.
Abagize iri huriro batangaje ko muri turiya duce twavuzwe haruguru ibikorwa byo kubarura ibyerekeranye n’amnatora bitaratangira kubera umutekano muke uhabarizwa.
Iri huriro ry’uburenganzira bwa muntu rirasaba ko ingabo zikoresha ingufu mu kurandura iyo mitwe yitwaje intwaro yanga kwinjira mu nzira y’amahoro.
Arasaba imiryango itabara imbabare gutabara abantu benshi bahunze imirwano ya Mai-Mai muri utwo duce dutandukanye.
Iri huriro ryahamagariye abaturage bose kwamagana ibikorwa by’izo nyeshyamba zabamariye abantu n’ibyabo.
Uwineza Adeline
DRC: Abagize ihuriro ry’uburenganzira bwa Muntu REDHO baratabaza amahanga kubera Mai Mai
Leave a comment
Leave a comment