Abagize ihuriro ry’abagore baharanira imiyoborere myiza (DYFEGOU) barasaba ko abasirikari b’igihugu bakongera ingufu mukurwanya iterabwoba no kurandura burundu umutwe wa M23, hagamijwe kurandura burundu ubwo bwigomeke.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi, uru rwego ruvuga ko rushyigikiye guverinoma ya Kongo ku kuba, ibinyujije kumuvugizi wa Leta , yamaganye ku mugaragaro u Rwanda ko rwashyigikiye inyeshyamba za M23.
Aba bagore basabye ubushake bwa FARDC bwo kutemera kwigomeka kwa M23.
Mu itangazo ryayo, DYFEGOU ishishikariza guverinoma ya Kongo gushimangira FARDC mu bikoresho kugira ngo ubu buryo bwa gisirikare butagira inenge nke kurugamba.
Muri iri tangazo kandi basabye ko habaho ubuvuzi bwiza kubakomerekeye k’urugamba ndetse hakagenwa n’uburyo abapfakazi n’ipfubyi zasizwe n’abaguye kurugamba bakwitabwaho.
Iri huriro kandi rirasaba ubufasha bwihutirwa ku baturage b’abasivili bimutse, bahunga imirwano ikomeje kubera mu karere ka Rutshuru.
DYFEGOU bakomeje basaba gukora ubukangurambaga rusange kugira ngo abasirikari bari k’urugamba babashe gufashwa.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM
(Zoloft)