Ibiro bishamikiye ku muryango w’abibumbye mu kurengera uburenganzira bwa muntu (BCNUDH), biratangaza ko uburyo imfungwa n’ abagororwa babayeho muri gereza nyinshi zo mu gihugu cya Congo bibangamiye uburenganzira bwa muntu.
Abafungwa bari mu mibereho mibi cyane. Imirire mibi, isuku nke, kubuzwa uburenganzira bwo kuvurwa, akenshi no gufatwa nabi bikaba ari byo byateye urupfu rw’ abagororwa n’imfungwa bagera ku 154 mu mezi atandatu abanza muri uyu mwaka wa 2021 nk’uko imibare itangazwa na BCNUDH ibyemeza.
Raporo y’aba abakozi b’umuryango w’abibumbye ikomeza igaragaza ko ubuyobozi bwa leta bwashyize ingufu mu guhindura imibereho y’abafungiwe muri gereza nkuru ya Makala(Kinshasa) babaha amazi meza, umuriro w’amashanyarazi na serivisi z’ubuvuzi. Iyi raporo ikomeza igaragaza ko abagera kuri 452 bafunguwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu ma magereza muri iki gihugu.
Muri gereza zo muri Congo Kinshasa hakaba hakomeje kugaragara ikibazo gikomeye cyane cy’umutekano muke. Nk’uko bikomeza bitangazwa na BCNUDH, nibura abagera ku 111 bashoboye gutoroka pirizo mu mezi atandatu ya mbere muri uyu mwaka, aho byagabanutseho 62,3 ku ijana ugereranije n’umwaka ushize, aho mu mezi atandatu abanziriza 2020 hatorotse abagera 295.
Denny Mugisha