K’umunsi w’ejo tariki ya 2 Ukuboza muri DRC hateranye inama y’Abaminisitiri ivuga ko imirwano ingabo za Leta ya Congo zihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 imaze kugwamo abaturage b’abasivile benshi bityo ko izo nzirakarengane zikwiye kunamirwa.
Iyo nama y’Abaminisitiri yemeje ko ku bw’izo nzirakarengane zimaze kuba nyinshi ko hagomba kuba icyunamo cy’iminsi itatu kugirango zunamirwe.
Abaturage baba sivile bamaze kugwa mu mirwano M23 ihanganyemo n’ingabo za FARDC ubu bagera ku bantu 109.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu mpera z’iki Cyumweru hongeye kwaduka imirwano mu gace ka Kishishe aho bivugwa ko M23 yahanganye na FARDC, Leta ya Congo ivuga ko muri iyo mirwano hapfuye abasivile 50.
Ku rundi ruhande ariko, M23 yo ivuga ko nta musivile wapfuye kandi ko yarwanaga n’umutwe wa FDLR uhafite ibirindiro. Ngo ni ho hari icyicaro gikuru cya Byiringiro, umuyobozi w’uyu mutwe w’iterabwoba mu gace ka Virunga. Muri iyo mirwano, amakuru avuga ko abarwanyi ‘benshi’ ba FDLR na Nyatura bapfuye, abandi bafatwa mpiri.
Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe I Nairobi kuva kuwa 28 Ugushyingo hari kubera ibiganiro byo guhuza Leta ya Congo n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko uyu mutwe wa M23 ukaba utarigeze utumirwa muri ibi biganiro.
Aba ba minisitiri bemeje ko mugihe hazaba hari kuba icunamo amabendera azururutswa agezwe mo hagati.
RWANDATRIBUNE.COM