Uyu munsi tariki ya 28 Gicurasi 2022, Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba ADF bateye abaturage b’abasivili ubwo binjiraga mu mudugudu wa Beu-Manyama, uri muri Gurupoma ya Beni-Bau teritwari ya Beni mu majyaruguru ya Kivu, Abaturage 21 barahagwa.
Sosiyete Sivile ya Mamove, yemeje ko abasivili barenga 21 biciwe muri iyi mirwano, abakomeretse ni 4 abandi baburiwe irengero.
Bakomezabagira bati” Turacyashakisha ababuriwe irengero mu duce twa Kinos Katuo. Iyi mibare dutanze ishobora kwiyongera kuberako tugikomeje gushakisha, turi gushakisha turi kwerekeza mu Karere ka Beni.”
Tubibutse ko Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba ADF utigeze ureka gukora ibikorwa by’iterabwoba no guhohotera abaturage , kabone n’ubwo mu mwaka wa 2021 hahujwe ingabo za Congo niza Uganda kugirango bawurwanye aho zifite ibirindiro mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ariko ntagituma zidakora ibikorwa byo guhohotera abaturage.
Uwineza Adeline