Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Tshisekedi ndetse n’abakorana nabo bakomeje guhura n’akaga gakomeye ko guhohoterwa, gukubitwa ndetse no gufungwa.
Kri uyu wa 2 Kanama 2023, Ishyirahamwe rya JED rishinzwe kurenganura abatangazamakuru, ryatangaje ko ritewe amakenga cyane n’ihohoterwa ririmo gukorerwa Abanyamakuru muri Republica ya Democrasi ya Congo cyane cyane muri ibi bihe igihugu cyegereje kujya mu matora
Iri shyirahamwe rikavuga ko Abanyamakuru bakomeje guhutazwa no gukubitwa ndetse bakanatukwa mu gihe baba bibereye mu bikorwa bifitiye Abaturage akamaro. Bikavugwa ko aba Banyamakuru bagiye bahohoterwa cyane mu gihe baba bari gukurikirana igihe hari imyigaragambyo hirya no hino muri iki gihugu.
Abanyamakuru batatu, bafunzwe, bakaba barahohotewe ubwo hari imyigaragambyo mu mujyi wa Kinshasa. Abo banyamakuru bafunzwe ni Gilbert Ngandu Martin, Nyamabo ndetse n’undi ukorera radio kamonia witwa Ngalamulume.
Undi munyamakuru wakubiswe akorera ikinyamakuru Actualite7 CD, yitwa Franck Kalinji, wakubiswe kuwa 29 Nyakanga 2023, ubwo Ishyaka rya Martin fayulu, ECIDE ryari rifite inama, muri Komine ya Ndjili mu mujyi wa Kinshasa, uwa hohotewe kuri ubu arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro.
Havuzwe kandi ko hari n’abandi banyamakuru ba Banye-Congo babiri bakubitiwe i Addis Abeba, ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Ethiopia, umwe ukorera ikinyamakuru Actualite CD, witwa Willy Kleas na mugenzi we Louise France.
Mu bice bya Kananga ho mu Ntara ya Kasai Centrale, Abanyamakuru barenga icumi, bahuye n’ihohoterwa mu bihe byabo byo gutara amakuru ubwo Depite Sesanga yari yahazindukiye ndetse na Sesanga ubwe akaba yara rusimbutse, mu gihe yatewe amabuye nabo mwishaka rya Perezida Félix Tshisekedi.
JED ikaba ihamagarira Abanyamakuru, abayoboke b’ibyama bya politique ndetse n’abanyapolitique batavuga rumwe n’ubutegetsi, gutekana no kwegera ubuyobozi kugirango barenganurwe.
Iri shyirahamwe kandi rirahamagarira leta ya Congo kutagira umuntu n’umwe buhutaza, bamubuza uburenganzira bwe afite mu gihugu.