Abarwanyi ba Mai Mai baraye barekuye abaturage b’Abanyamulenge
52 bari bamaze iminsi baratwaye bunyago n’abarwanyi ba Mai Mai
Abo baturage bafatiwe mu bitero Mai Mai yagabye mu cyumweru gishize mu mihana yo mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi intara ya Kivu y’Apfo biganjemo abana, abagore n’abakecuru ndetse n’abasaza,
Ubwo bagera i Baraka mu ijoro ryo ku wa gatandatu baherekejwe n’igipolisi n’abasirikare, intumwa za société civile n’abashefu
Umuvugizi wa Mai Mai Biloze bishambuke, Bwana Nabulizi Aimable, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abantu abari batwaye bunyago bose babashikirije ingabo za kongo ndetse n’abayobozi gakondo hamwe n’abagize société civile.
Abanyurujwe bari banyururijwe mu bitero abarwanyi ba Mai Mai Biloze bishambuke na Mai Mai yakutumba bagabye mu mihana itandukanye y’Abanyamulenge bo mu Bibogobogo batwika 13, bica abarenga 15 naho abarenga 7000 bavanwa mu byabo.
Uwineza Adeline