Ubuyobozi bwa Gereza nkuru ya Karemie iherereye muri Tanganyika bwatangaje ko abanyururu bagera kuri 54,bamaze kubura ubuzima muri iyi minsi, bakaba bari kuzira inzara yibasiye iyi Gerereza nkuru.
Iyi nzara kenshi iterwa n’ubucucike bukabije buri muri iyi gereza aho bivugwa ko nta minsi irenga ibiri hatabonetse umunyururu wishwe n’inzara,dore ko ejo bundi kuwa gatanu hagaragayemo undi munyururu wahitanywe n’inzara.
Abaturage bakomeje gusaba Leta kwita kukibazo cy’iyi gereza’ ibi kandi bakaba babihuriyeho n’abagize Sosiyete sivire bo muri Karemie basaba ko ikibazo cyo kutita k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kibarizwa muri iyi Gereza cyahagarara, kuko kimaze kurenza urugero.
Ikibazo cy’inzara muri iyi gereza cyakomeje kwigaragaza kuva na kera ubwo abanyururu bateraga hejuru bavuga ko bicishwa inzara kuko kenshi barya nibura kabiri mucyumweru. Iyi nzara iri kwibasira cyane abari mu myaka iri hagati ya 25na 40
Umuhoza Yves