Ihuriro ry’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryateguje ko bateganya gukora imyigaragambyo mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 utangira, mu gihe Leta yaba idakemuye ibibazo byabo.
Ku wa gatandatu tariki 10 Kamena 2024 I Kinshasa nibwo hateraniye inteko rusange y’abarimu banzura ko bagiye kwigaragambya nyuma Yuko Leta ngo yirengagije akababaro kabo bamaze igihe kinini bayigezaho.
Impamvu yabyo nuko abo barimu harubwo bamara amezi atatu badahabwa imishahara yabo baba bakoreye dore ko abo mu ntara ya Maniema bo kugeza ubu bivumbuye bakanga kwigisha muri Mata 2024.
Aba barimu basaba kandi ko umushahara wangana ku bigisha ku rwego rumwe, abafite abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bagakomorerwa ku mafaranga y’ishuri, bagahabwa uduhimbazamusyi, gushyirwa muri gahunda yo kuzigamira izabukuru no guhagararirwa mu rwego rushinzwe ubwizigame bw’abakozi.
Ku bw’ibyo barasaba inzego bireba kwiga kuri icyo kibazo mbere yuko umwaka w’amashuli utangira. Jean-Bosco Puna, umuvugizi w’ihiriro ry’abarimu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Leta itagize icyo ikora kuri ibyo bibazo by’abarimu, itangira ry’umwaka w’amashuri ritazaba, kuko ngo batazajya.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com
Hi there, of course this post is in fact nice and I have learned lot of things from
it concerning blogging. thanks.