Abarobyi bagera kuri 15 bamaze iminsi bafungiwe muri gereza yo mu gihugu cya Uganda mu karere ka Katwe barekuwe kuri uyu wa kane tariki 23 Nzeli 2021. Abenshi muri bakaba ari abakorera uburobyi muri Nyakakoma muri teritwari ya Rutshuru, n’abo ku mwaro wa Kasindi muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru akaba yaratangajwe na Depite Steve Ndambire, umwe mu bagize komisiyo y’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko ku rwego rw’igihugu.
Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko iyi ari inkubiri ya mbere yo kurekura abarobyi b’Abakongomani bagiye bafatwa n’igisirikari cya Uganda, bikaba biri mu rwego rwo gushyira amategeko ku murongo no gusukura ikiyaga cya Edouard bikozwe na guverinoma ya Kongo Kinshasa ku bufatanye na guverinoma ya Uganda, ibi bikorwa biterwa inkunga n’umushinga LEAF 2 (Lakes Edouard and Albert fichies), wateguye inama nyinshi zo mu rwego rw’akarere kuri iki kibazo.
Imbere y’itangazamakuru Depite NMdambire yagize ati:“Ndatangaza amakuru meza ku baturage ko mu barobyi bafungiwe muri Uganda, habayeho ifungurwa rya 15 muri bo. Twahisemo uburyo bw’uko barekurwa buhoro buhoro kugera bose bavuye mu munyururu ndetse n’ibikoresho byabo.”
Iyi ntumwa ya rubanda yibukije ko abarobyi bakabakaba 36 na moteri zabo 207 bamaze kurekurwa mu minsi mike ishize, gusa izindi moteri 60 mu ma depo zari zabitswemo muri Uganda.
Kuwa mbere tariki 09 Kanama uyu mwaka, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bahuriye mu nama yo kureba uko hatangira uburinzi buhuriweho n’impande zombi ku kiyaga cya Edouard ku nshuro ya kabiri. Intumwa z’ibi bihugu byombi bari ku meza baganiriye ku ngengabihe n’imyanzuro idasanzwe bizagenderwaho n’amakipe azacunga umutekano w’iki kiyaga. Kongo Kinshasa na Uganda bakaba barasezeranye gukora ibishoboka ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kugaragara ku mpande zombi bikaba byagabanuka.
Ikirenzeho kandi kuri uwo munsi, ibihugu byombi bikaba byararekuye abarobyi bari bafunzwe ku mpande zombi, mu rwego rwo gushimangira imibanire myiza hagati y’imipaka y’ibihugu byombi, binyuze mu masezerano y’uburobyi bufitiye inyungu ibihugu byombi.
Mu myaka ishize, abarobyi b’Abakongomani bakomeje gufungwa mu buryo budasobanutse bikozwe n’igisirikari cyo mu mazi cya Uganda. Bagiye bamburwa ibikoresho byabo by’akazi ndetse bagafungirwa muri za pirizo za gisirikari bashinjwa kwambuka imipaka nta burenganzira babifitiye cyane cyane mu mazi y’iki kiyaga.
Denny Mugisha