Bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FLN batangiye kugaruka muri FDLR yabibarutse
Amakuru aturuka ahitwa iKirama ni muri Teritwari ya Rucuro hafi na Gurupoma ya Makomarehe,aravuga ko mu ijoro ryakeye abarwanyi 80 ba FLN baherutse kurokoka ibitero by’ingabo za Leta ya Congo muri Teritwari ya Karehe na Fizi.
Izi nyeshyamba ziyomoye kuri FLN zikaba zaraje mu bice bibiri igice cya mbere kigizwe n’abarwanyi 28 cyageze ahitwa I Tongo mu mataliki ya 08 Gashyantare,abandi 52 bakaba bageze i Makomarehe ku munsi w’ejo bakaba baraje bafite umunaniro n’inzara bikabije .
Aba barwanyi bakaba baje bayobowe n’umukoloneri uzwi mu mazina ya Lt.Col.Chairman,amakuru atugeraho avuga ko uyu Koloneri Chairman atashoboye kunvikana na Gen. (chronofhorse.com) Hamada wa FLN ku bijyanye nugomba gusimbura Nyakwigendera Lt.Gen Wilson Irategeka uherutse kwicwa na FARDC.
Bamwe mu barwanyi baherutse kwishikiriza ingabo za MONUSCO ahitwa Kamanyora yabwiye Rwandatribune.com ko inyeshyamba za FLN zatatanye buri wese arikwiyobora yemeza ko kandi Gen,Jeva we na Gen.Hamada batunvwa n’abasilikare k’uburyo bashobora kongera kwikusanya ndetse yahamije amakuru yo kwigumura k’uyu Col.Chairman avuga ko,benshi bagenda bisubirira muri FDLR abandi bagataha.
aha twabibutsa ko CNRD UBWIYUNGE ari igice cy’abahoze ari abarwanyi ba FDLR baje kwigumura mu mwaka wa 2016 barangajwe imbere na Gen.Wilson Irategeka bashinga igisilikare cyitwa FLN,igihe CNRD yavukagaga uruhande rwa Gen.Wilson yashinjaga FDLR ko rimo abantu bamennye amaraso igomba gutanga bagashikirizwa ubutabera mpuzamahanga.

Mwizerwa Ally