Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi abarwanyi ba FDLR bateye agace k’ubucuruzi ko mu mujyi wa Rutscuru,ho muri Teritwari ya Rutshuru ,Kivu y’amajyaruguru,basahura amaduka agera muri 3
Amakuru Rwandatribune ikesha Umuvugizi w’umuryango utegamiye kuri Leta wa Afurika Amani ukorera iRutshuru avugako abarwanyi ba FDLR bigabije amaduka yo mu mujyi wa Rutshuru ukahasahura amaduka atatu,ndetse n’abaturage bo muri uwo mujyi bagahohoterwa bikomeye n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Amakuru akomeza avuga ko amaduka yasahuwe ari ayacuruzaga ibikoresho bihenze birimo na Mudasobwa n’ibikoresho byazo.
Umuvugizi wa Africa Amani akomeza avuga ko mu byibwe harimo,amafaranga , telefoni ngendanwa n’ibikoresho byazo n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro byari kumwe.
Abacuruzi bibiwe ibicuruzwa batangarije Rwandatribune ko batumva neza ukuntu bibwe, kandi aho amaduka yabo aherereye hahora irondo ry’abasirikare bahora bazenguruka muri ako gace.
Ubujura nk’ubu bwaherukaga kuba mu gace ka Pena , aho abajura bitwaje intwaro binjiye mu maduka bakibamo ibyo kurya n’ibikoresho birimo intebe zikoze muri Palasitiki.
Mu gihe kandi mu gace ka Murambi ho hasanzwe havugwamo ubushimusi bw’abantu ,urugero rwatanzwe n’urwo kuwa 14 Gicurasi 2021,aho hashimutiwe umukobwa witwa Tumusifu Rutaba w’imyaka 23 y’amavuko waje kurekurwa nyuma umuryango we utanze incungu y’amafaranga ataramenyekanye umubare.
Mwizerwa Ally