Ku cyumweru gishize tariki 15 Kanama 2021, muri teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri hashimutiwe abashinwa 3 bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu binombe by’ahitwa Kilo. Aba bashinwa biravugwa ko bishwe n’abari babashimuse, aho ubu bwicanyi bwabereye muri aka gace ka Kilo.
Aya makuru akaba yatanzwe na perezida wa sosiyete sivili muri segiteri ya Banyali-Kilo; kuri uyu wa kane tariki ya 19 Kanama 2021 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro bwana Basiliko Toko Jean yatangaje ko mu rwego rwo gushaka aba bantu, igisirikari cyateguye misiyo mu bufatanye na sosiyete sivili, akaba ari muri iyi misiyo hatoraguwe ibice by’umubiri bikekwaho kuba ari iby’aba bashinwa hakurikijwe ibara ry’uruhu.
Yagije ati: “Kuri uyu wa kabiri, nibwo col Charles, comanda wa regima ikorera muri aka gace, nibwo yateguye misiyo y’iperereza mu rwego rwo gushaka aba banyamahanga baburiwe irengero bari bashimuswe na CODECO. Twagiye muri iri shyamba, nanjye nari ndi mu bari bagiye yo. Ibimenyetso twabonye biromo nk’ingofero twasanzemo igice cy’umutwe kibika ubwonko, ishuka ryuzuye amaraso, ibi bikaba bigaragaza ko aba bashinwa bishwe nta kabuza.”
Amakuru dukura mu buyobozi bwa gisirikari muri aka gace atubwira operasiyo zikomeje mu rwego rwo gushashaka imibiri y’aba bantu. Harateganywa kandi gukorwa ibizamini bya DNA mu kugira ngo hatangazwe amazina ya bene ibi bice by’umubiri byabonetse.
Denny Mugisha