Abasirikare bakuru bo muri Repubulika ya Congo, cyane cyane abakomoka mu bwoko bw’Abavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda basa n’abicajwe ku gatebe, imvugo ikunze gukoreshwa n’abakinnyi b’umupira , bashaka kuvuga ko batakigezweho.aba basirikare nabo bakaba badashobora kugira icyemezo bafata n’ubwo bitwa abayobozi kubera ubwoko bwabo.
Ibi bije nyuma y’ibikorwa by’ihohoterwa ryakunze gukorerwa abasirikare bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda nyamara ntihagire gikurikirana, kandi bishwe n’abaturage b’abasivile yewe na bagenzi babo ntibagire icyo bakora.
Ibi byagiye bishimangirwa na bamwe mu bayobozi b’ingabo mu mbwirwa ruhame bakunze kugeza kuri rubanda ndetse no kubasirikare bayoboye, bababwira ko umwanzi w’igihugu cyabo ari umuntu wese ukomoka mu bwoko bw’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse bamwe bagatunga urutoki amwe mu moko y’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Nyuma byaje no kwadukira abayobozi bakuru bo mu gisirikare ndetse n’abapolitiki batangira gushinjwa ubugambanyi, ndetse bamwe bakatirwa urwo gupfa. Aha twavuga nka Senateri Edouard Mwangachuchu n’abandi.
Ibi byakurikiwe no kwambura abasirikare bose bakuru bakomoka muri ubu bwoko inshingano zihabwa abandi, ariko bakaba bahari badashobora gufata umwanzuro uwo ariwo wose.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com