Ni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03/07/2024, urukiko rwa gisirikare ruherereye i Lubero mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, rwa katiye abasirikare 25 urwo gupfa mu rubanza rwaregwagamo abagera kuri 31.
Nk’uko bivugwa uru rubanza rwarimo abaregwa 31, barimo abasirikare 27 n’abasivile bane, abagore b’abasirikare. Aba basirikare bashinjwa kuba baratereranye ibirindiro byabo bya Kanyabayonga, ngo bikaviramo ko umwanzi afata uwo mujyi aza no kwigarurira ibindi bice birimo n’umuhanda mu nini ugana mu mujyi wa Butembo.
Bivugwa ko uru rubanza rwo ku wa Gatatu rwabereye muri Alimbongo, mu gace ka Lubero, mu birometero bike uvuye naho intambara iri kubera.
Uwunganira abaregwa yagaragaje ko yifuza kujurira icyemezo cy’urukiko, nubwo ati geze ahisha ko nta cyizere gike ko ibyo bizagenda neza ku bahamwe n’icyaha.
Usibye ibirego aba basirikare baregwa byo guhunga ku rugamba, bamwe muribo kandi bashinjwa kuba barasahuye ibyabaturage, ndetse kandi ngo banyaze bimwe mu bikoresho by’ imiryango n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta.
Gusa, abagore bane muri abo 31 bararekuwe, ni mu gihe ibimenyetso kubyo bakekwagaho byabuze bahita bagirwa abere, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abasirikare bakorera muri ibyo bice.
Rwandatribune.com