Igitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Gicurasi, cyahitanye abasivili 13 i Bulongo, ku muhanda munini nimero 4 (RN4), hagati ya Beni-Kasindi, mu Murenge wa Ruwenzori muri Kivu ya Ruguru.
Amakuru aturuka muri sociyete sivile, avuga ko abarwanyi ba ADF binjiye mu burasirazuba bwa Bulongo, mbere yo kwibasira abaturage.
Nk’uko byatangajwe na Isaac Nyonyi umuhuzabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta (Action pour la paix en Afrique/APA), yagize ati “Umwanzi yifashishije kwica abaturage muri Nganda abandi bari mu ngo zabo.
Yakomeje avuga ati ”Hano hari imirambo cumi n’itatu yabasivili barashwe. Imodoka eshanu zo mu bwoko bwa Actros, zavaga i Kasindi zerekeza i Beni, zatwitswe ndetse n’amazu.”
Yakomeje avuga ko abahitanywe n’iki gitero bashobora kwiyongera kuko iyi mibare ari iy’agateganyo.
Yongeyeho kandi ko hiyongeraho imodoka nini n’amazu yatwitswe n’izo nyeshyamba.
Hagati aho bakomeza bemeza ko bashimira uruhare rw’ingabo z’igihugu FARDC zifatanyije na UPDF bagize uruhare mu kugabanya ubwicanyi n’ubwo bikigaragara ko bitandukanye na mbere.
Ingabo zemeje iby’iki gitero cya ADF, cyakora Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1, Kapiteni Anthony Mwalushay ntiyemeje umubare w’abo cyahitanye.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM