Ishyirwaho ry’itsinda ry’ubuyobozi bushya bwa Komisiyo y’igihugu y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (Ceni) ryateje impagaragara muri DRC ariko rinatuma habaho kwiyunga hagati y’Abarwanya Leta,
Nk’Uko byari byitezwe ,imitwe myinshi ya Politike n’Imiryango itegamiye kuri Leta irwanya ishyirwaho ry’Abayobozi bashya ba Komisiyo y’Amatora bashyizweho n’umukuru w’igihugu ,Felix Tshisekedi, yishyize hamwe kugirango yitambike iki cyemezo yirengagije ibyo yari isanzwe itavugaho rumwe,Dore Bamwe mubahagarariye iyo mitwe Martin Fayulu , Moise Katumbi na Joseph Kabila
Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagargara kuri iki cyumweru ,ikinyamakuru Media Congo cyagenzuye kuri uyu wa mbere itariki ya 25 Ukwakira ,Ishyaka Ensemble rya Moise Katumbi,Ihuriro FCC,rihuriyemo Amashyaka,PPRD rya Joseph Kabika; ACO ; na AFDC , CLC (Comite Laïc de coordination) ndetse na Lamuka ya Martin Fayulu yishyize hamwe mu rwego rwo Kurwanya icyo yita gufata bugwate Igihugu kwa Perezida Tshisekedi abinyujije muri Komisiyo y’Amatora Itigenga, kugirango Demokarasi igerweho, iyi mitwe ya Politiki n’Imiryango itegamiye kuri Leta iratangaza ko ibikorwa rusange by’Abaturage bizategurwa mu gihugu cyose kugirango basabe ubwisanzure ,Kutagirwa igikoresho cya Politike hagamijwe gutegura amatora yizewe kandi akozwe mu mucyo ahuriweho mu ituze.
Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahekenya amenyo ,Guverinoma yo yishimiye ishyirwaho ry’Itsinda rishya rya Komisiyo ivuga ko yigenga y’Amtora.
Uwineza Adeline