Mu ijoro ryakeye kugeza kuri uyu wa Kane 9 Werurwe 2023, Inyeshyamba za ADF zagabye igitero ahitwa I Mukondi, muri Teritoire ya Beni, ho mu majyaruguru ya Kivu bica abasivile 40.
Amakuru dukesha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook avuga ko abasivile bagera kuri 40 bishwe n’inyeshyamba za ADF mu gitero zagabye mu gace ka Mukondi, muri urwo rugamba kandi izo nyeshyamba zanatwitse amazu menshi.
Aya makuru kandi yemejwe na sosiyete sivile z’ibanze zo muri ako gace.Uwitwa Sadam Patanguli, umwe mu bayobozi bakiri bato b’umuyobozi mukuru wa Bashu, arasaba ko ibikorwa bya FARDC-UPDF byahuzwa muri kariya gace kugarijwe n’zi nyeshyamba z’iterabwoba, kugirango abaturage bagire amahoro.
Kwagura ibikorwa bya FARDC – UPDF ni ibintu bihuriweho n’ubuyobozi bwa Bashu kandi kikaba ari n’icyifuzo cy’abaturage ba Bashu baburana uburenganzira bwo kubaho nkabandi.
Tubibutse ko inyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda.
Uwineza Adeline
Igitecyerezo cyanjye nukubwira M23 ngo ukomeze urengere abobacivile barikwicwa kubera ururimi batihaye nisura batihaye.ikindi ndabasaba kutazava muduce mwafashe kuko mwaba mupfibeje bikabije amaraso yabagenzi banyu bahasize ubuzima.ikindi ababohereza ngomusubire muri sabyinyo mubirunga ,muringagi.icyonigihugu cyanyu cyabasogokuruza banyu,iyoni gakondo yanyu ntanumwe wabohereza mubirunga nkaho muri inyamaswa.ndabasaba kandimbasengera ngomufate GOMA vuba bishoboka mushyireho ubuyobozi burinda abaturage bose.murakoze