Umuyobozi w’intara ya Kwamouth yamaganiye kure igikorwa cyakozwe n’ingabo za Leta FARDC cyo kwinjiza inyeshyamba zakoze amahano muri iyi ntara zigahitana abantu batagira ingano nyamara bakaba bahembwe imirimo myiza nk’aho bakoze neza.
Uyu muyobozi wungirije w’intara David Bisake yabitangaje kuri uyu wa 14 Gashyantare ubwo yatangazaga ko abantu bagera kuri 17 bayogoje akarere ka Bandundu ubwo bahagabaga ibitero bitandukanye bagahitana imbaga nyamwinshi, hanyuma bakaza gufatwa ariko aho kubakanira urubakwiriye yavuze ko bajyanwe mu myitozo ya Gisirikare
Nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga ngo aba bantu uko ari 17 bafatwa nk’aho aribo bagize uruhare mu kaga kose kabaye mugace ka Kwamouth.
Iki gikorwa cyafashwe nko kwimakaza umuco wo kudahana uyu muyobozi avuga ko cyarushijeho kumubabaza ubwo abantu barenga 27 bafatwa nk’abagizi ba nabi kurusha abandi muri iyi ntara bafashwe bakimjizwa mu gisirikare kandi bari bakwiriye guhanirwa amabara bakoze ubwo bambura ga abantu ubuzima ndetse bakaryozwa ibyo bakoze.
Yongeye kuvuga ko abaturage bose bababajwe n’iki kintu kuburyo badashobora kubona icyo bavuga rwose, cyakora barasaba Leta guha agaciro ubuzima bw’ababo bishwe n’izo nkozi z’ibibi zahembwe kwinjizwa mu gisirikare cy’igihugu.
Icyakora ubuyobozi bwa Gisirikare FARDC ntacyo bwatangaje kuri iki gikorwa kinengwa n’abaturage batuye muri iyi ntara.
Umuhoza Yves