Kubera intambara imaze igihe ihuje ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 ,imbaga nyamwinshi yavanywe mubyabo,ndetse abatari bake barembejwe n’inzara, kuko usibye kuba nbadafite aho baking umusaya nta n’icyo kurya bafite.
Ibi byagarutsweho n’umuryango w’abibumbye ( ONU )kuko nk’uko byatangajwe n’ishami rishinzwe ubutabazi ( OCHA )abantu barenga ibihumbi 210 000 barembejwe no kubura ibyo kurya kuburyo bukomeye.
Batangaje kandi ko abarenga ibihumbi 170 000 batagira aho baking umusaya. Izi ntambara zabaye agaterera nzamba mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, zongeye kubura nyuma y’amasezerano Leta ya Congo yagiranye n’inyeshyamba za M23 nyamara ntiyashyirwa mu bikorwa.
Ibi byabaye intandaro y’intambara ikomeye yaje gutuma tumwe muduce twagenzurwaga n’ingabo za Leta FARDC tujya mu maboko y’izi nyeshyamba.
Izi nyeshyamba zikaba zimaze amezi agera kuri abiri ziyobora imijyi imwe n’imwe yo muri Rutshuru harimo n’urimo umupaka wa Bunagana.
Iyi ntambara imaze guhitana beshi barimo n’abasivile kuko rimwe na rimwe iyi ntambara ijya ibera no munsisiro zirimo abaturage.
Umuhoza Yves