Bamwe mu bayobozi batandukanye bo mu nzego bwite za Leta ya Congo, bakomeje kuyobya uburari bashinja ingabo z’u Rwanda ko zitwaza ko zigiye kurwanya inyeshyamba za FDLR kandi nyamara baje kwishakira umutungo wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibi ni bimwe mubyo bakomeje kugenda bagarukaho muri ibi bihe nk’uko bamwe mubayobozi bagenda babigarukaho. Uyu ni umwe muba Minisitiri wagaragazaga ko kuva muri 2009 ubwo habaga Operasiyo Umoja Wetu yari igamije guhumbahumba izi nyeshyamba, ingabo z’u Rwanda ngo zinjiye zishakira amabuye y’agaciro, kuburyo bibajije niba FDLR yarahindutse amabuye.
Uyu mu minisitiri yakomeje ashinja izi ngabo kwitwaza uyu mutwe zikazenguruka Congo, yahise aboneraho no gushinja u Rwanda kuba arirwo M23 yiyemeje gushakisha imitungo ya DRC ibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru.
Mu minsi yashize abayobozi ba DRC bumvikanye bavuga ko uyu mutwe watsiratsijwe ntawe ukibarizwa k’ubutaka bwabo, kandi nyamara ingabo za Leta ziwitabaza umunsi kuwundi mu bikorwa byabo bya buri gihe.
Icyakora n’ubwo byari bimeze uko umuvugizi wa FDLR nawe aherutse gusubiza abavugaga ko itariho ko ibyo byaba ari ubucabiranya, anemeza ko bategereje kuganira n’u Rwanda bitaba ibyo bagafata intwaro zabo bagataha mu gihugu cyababyaye.
Uyu mugabo avuze ibi mu gihe I Nailobi hari kubera ibiganiro biri guhuza imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC nyamara umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukaba wo warabihejwe mo.
Uyu mutwe umaze gufata uduce twinshi two muri Kivu y’amajyaruguru, uvuga ko uharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu no guhagarika ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ibintu bakomeje gutabaza ngo kuko bishobora kubyara Jenoside.
Uwineza Adeline