Abavanywe mu byabo n’intambara ya FARDC na M23 muri Kanyaruchinya bagahungira mu rurusengero rwa’Abaporotesitanti bakomeje gutakamba basaba imiryango mpuza mahanga kubatabara, ndetse bagasaba igihugu cyabo kugerageza kumvikana n’inyeshyamba za M23 kugira ngo amahoro yongere agaruke basubire mu ngo zabo.
Ibi byatangajwe n’abaturage benshi baba mu rusengero rw’abaporotesitanti bimuwe muri Rutshuru nyamara bakaba babayeho nabi ngo kuko n’ubwo bacumbikiwe muri uru rusengero babangamiwe n’uburyo bafashwe, kuko nibura iminsi itatu mu cyumweru bahambira ibyabo bagahagarara hanze umunsi wose.
Aba baturage bavuga ko kuwa gatatu , ku isabato no kucyumweru basabwa gusohoka bakajya hanze umunsi wose , imbeho cyangwa izuba bikabicira hanze, ikintu kibababaza cyane ndetse bakaba babyinubira ku buryo bwose.
Aba baturage bakomeje basaba Leta kugerageza kumvikana n’inyeshyamba za M23 kugira ngo barebe ko amahoro yagaruka mu ngo zabo bagasubira iwabo.
Banasabye ko biramutse bikunze babaha amashitingi aho guhora bababuragiza.
Umuhoza Yves