kuri uyu wa 08 werurwe urukiko rw’isumbuye rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu abantu batandatu bakekwaho kwica uwari Ambasaderi w’u Butaliyani muri iki gihugu
Amb. Atanasio yiciwe hamwe n’umurinzi we w’umutaliyani , Vittorio Lacovaci n’umushoferi we Mustapha Milambo, ibi byabaye muri Gashyantare 2021, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe abakekwaho kwica Ambasadali n’abagenzi be ari abantu batandatu bakurikiranyweho uruhare muri ubu bwicanyi, batanu nibo barimo ku buranishwa bari imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe, mu gihe umwe yaburiwe irengero.
Abo bagizi banabi kaba bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, muri komini Barumbu, mumugi wa Kinshasa.
uyu mwambasadeli hamwe na Bagenzi be bakaba barishwe kuwa 22 Gashyantare ahagana saa yine za mu gitondo, bibera mu bilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu gace ka Nyiragongo.
Ambasaderi Luca Attanasio yari kumwe n’itsinda ry’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi, PAM. Berekezaga mu gace ka Rutshuru gusura ibikorwa bya gahunda ya PAM yo kugaburira abana ku mashuri.
Mu itangazo PAM yashyize hanze nyuma y’uku kurasana, yavuze ko ubwo bari mu nzira bava i Goma bajya muri aka gace ka Rutshuru ari bwo bagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.
Aba bantu babagabyeho igitero ubwo bari bageze mu gace kazwi nka ’Trois Antennes, amakuru aza kuvuga ko byakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Mukarutesi Jessica