I Goma, mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyarugu, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo yo kwamagana ikoresshwa ry’amakarita mpimbano y’amatora..
Ni imyigaragambyo yateguwe n’umurwango uharanira impinduka LUCHA. ubwo bayikoraga abayoboke 11 bahise bafungwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Abo bafunzwe mu gihe bari bagiye mu muhanda kwigaragambya, bari kwamagana abarigutanga i karita mpimbano z’amatora ndetse bakaba bari bashaka no kwamagana uburyo abaturage bari guhutazwa igihe bashaka gufata udukarite dusimbura i Karite Ndangamuntu.
Abo bigaragambyaga, bari baje bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati:
“Turamagana ibikorwa mukora byo kugurisha udukarite tw’amatora ikindi uwataye iyo Karite cyangwa ufite aga Karite kangiritse, afite uburenganzira bwo gufa akandi atabanjye guhutazwa.”
Abo bigaragambyaga bakimara kugera mu Muhanda, Polise yahise y’ihutira kuza kubahagarika. Ihita ifungamo abagabo icyenda n’abagore 2.
Amakuru yo gutanga amakarita mpimbano, yatanzwe n’abajya gushaka ibyangombwa, aho bavuga ko kugira ngo uhabwe icyangombwa byasabaga kurara kabiri ku biro by’amatora.
Umuyobozi w’umujyi wa Goma wungirije, nawe yatanze itegeko ry’uko uzahirahira agasubira kujya kwigaragambya, ko abashizwe umutekano bazamufatira ibyemezo.
Uwineza Adeline