Alain Bolodjwa usigaye ari umuhuzabikorwa w’abatavuga rumwe na Leta yanenze cyane umukuru w’igihugu Perezida Felix Tshisekedi ,anamwita umubeshyi ,avuga ko badashaka kuba ababeshyi nkawe, ndetse yemeza ko ahora abeshya bityo ko ikinyoma cyamugize imbata yacyo.
Ibi yabivuze asa n’usubiza bimwe mubinyamakuru byandikirwa mu gihugu cy’Ububirigi byanditse ko Perezida Tshisekedi yakoresheje impamyabumenyi mpimbano mugihe yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida muri 2018
Uyu mugabo wanatangije ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Reka duhaguruke Twubake (LeBat) we avuga ko igihugu cyabo kitakagombye kuba kiyobowe n’umuyobozi w’umubeshyi.
Nk’uko uyu munyaporitiki akomeza abivuga, iby’impamyabumenyi y’umukuru w’igihugu bikomeje kuba ibi bazo mu gihugu cyose.uyu munyapolitiki ukomeje kugenda yigaragaza mu binyamakurubyinshi bitandukanye, avuga ko abaturage bose bakwiriye guhaguruka bakamagana uyu mu perezida w’umubeshyi uyobora igihugu.
Ubwo amatora yabaga, Icyo gihe Perezida Tshisekedi yari ahanganye na Martin Fayulu hamwe Emmanuel Shadary birangira abanikiye aba ariwe wegukana umwanya w’umukuru w’igihugu cya Congo.
Umuhoza Yves