Corneille Nangaa ukuriye Alliance Fleuve Congo, yagaragaye mu mwamwambaro wa gisirikare, aho yari mubice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse atangaza n’ubuyobozi bushya bwa AFC mu rwego rwo gukomeza umugambi afite wo gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni ubwa mbere Corneille Nangaa agaragaye mu mwambaro wa gisirikare, kuva ageze i Rutsuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yaje aje gufatanya n’u mutwe wa M23 kugira ngo bavaneho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, nk’uko yakunze kubigarukaho cyane.
Nangaa yageze muri teritware ya Rutsuru, mu mpera z’u mwaka ushize w’2023, ubwo yageraga i Rutsuru yashize itangazo hanze ahamagarira amashirahamwe atandukanye akorera mu gihugu imbere no hanze ya Congo, urubyiruko, Abanyapolitike, ndetse na basirikare, abasaba kuyoboka Alliance Fleuve Congo, avuga ko intego ya mbere ari ugukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, maze ngo hagashirwaho ubundi butegetsi bushya.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22/02/2024, iri huriro rya Alliance Fleuve Congo, ririmo n’umutwe wa M23, bakoze inama idasanzwe igamije kwerekana ubuyobozi bwayo, aha akaba ari naho umuyobozi mukuru w’iri huriro Corneille Nangaa yagaragaye ya mbaye umwambaro wa gisirikare.
Ni inama bigaragara ko yabereye ahitwa Cyanzu, nk’uko byashizwe mu itangazo umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yashize hanze, nyuma y’iy’ inama iri huriro rya Alliance Fleuve Congo, bakaba barahise bashyira hanze itangazo rigaragaza ubuyobozi bugize iri huriro.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, rivuga ko Cornelle Nangaa ariwe muyobozi mukuru, naho General Major Sultan Makenga akaba ariwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare.
Muri iryo tangazo rya Alliance Fleuve Congo kandi, rivuga ko hagiye gushyirwaho iherezo ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje urwango bushingiye ku moko no gutoteza abaturage byumwihariko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Iri tangazo risoza rivuga ko nta yandi mahitamo Alliance Fleuve Congo ifite usibye gufata mpiri ibikoresho by’agisirikare bikoreshwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, mu rwego rwo kugira ngo bagarurire abaturage ba Congo amahoro n’umutekano urambye.