Amwe mu magambo akomeye akomeje kumvikana mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo agaragaza ko iki gihugu kibarizwa mu karere k’ibiyaga bigari kiri gutegura Jenoside , kuko imvugo zikoreshwa na bamwe mu bayobozi ndetse n’abandi, nk’aho umutegetsi wo muri Kivu y’amajyaruguru yasabye abaturage bagatema bagenzi babo bavuga ururimi rw’I Kinyarwanda n’ibindi.
Hari amagambo aherutse gucicikana kumbuga nkoranya mbaga aho bamwe mu baturage bamaze gucengerwa n’imvugo y’urwango babibwemo yo kwanga bagenzi babo babanyarwanda bavuga ga ko umwana w’inzoka nawe aba ari inzoka n’umwana w’umwanzi nawe aba ari umwanzi wawe , iyi mvugo isa n’izagiye zikoreshwa mu bihugu byabayemo Jenoside
Akarere k’ibiyaga bigari ni agace kagizwe n’ibihugu bitatu bituranye ,ni kamwe mu duce tumaze igihe kitari gito kari mu ntambara, kakaba kandi kamwe mu duce twabayemo Jenocide ku isi nk’uko byemejwe n’umuryango w’abibumbye ONU
Kuva mu mwaka w’1959 mu Rwanda hakomeje kuba ivanguramoko ndetse n’ubwumvikane buke hagati y’amako abiri yari ahanganye ariyo Abahutu n’Abatutsi , ibi ntibyaciriye aho kuko byakomeje kugeza ubwo mu mwaka w’1994 ,habaye Jenoside yakorewe abatutsi ,abarenga Miliyoni bakahasiga ubuzima.
Ibi kandi byenda gusa n’ibyabaye mu gihugu cy’iburundi kuko ya moko abiri yari ahanganye mu Rwanda n’ubundi no mu Burundi byari uko , kuko mu myaka y’1972 habaye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe ubwoko bw’Abahutu
Ibi byagiye bihemberwa n’amagambo mabi yagiye akoreshwa n’abayobozi mu bihe bitandukanye yo kuryanisha ayo moko ubwoko bumwe bugafata abo mu bundi bwoko nk’abanzi bahanganye na bo. Bikomeza bityo kugeza ubwo bamwe bahimba abandi amazina abambura ubumuntu , ibyo byatumye habaho ubwicanyi .
Aya magambo yakomeje kuranga abanyarwanda n’Abarundi niyo amaze iminsi yibasiye igihugu cya Congo n’ubundi kibarizwa muri wa muryango w’Ibiyaga bigari (CEPGL). Bamwe mu basesengura ibya politiki bavuga ko iki gihugu nacyo kiri kototerwa na Jenoside nk’iyabaye mu baturanyi babo b’u Rwanda.
Amwe mu magambo yuzuye ubugome aherutse gutangazwa n’umukuru wa Polisi muri Kivu y’amajyaruguru , akaba n’umuyobozi wungirije w’intara , yateye benshi kwibaza ikibyihishe inyuma.
Uyu mugabo wahamagariye abanyagihugu gufata imihoro ‘ibihiri , n’imbunda kubabishoboye ,bakica abanyagihugu bose bavuga ururimi rw’I Kinyarwanda babashinja gukorana n’umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Congo, yagereranijwe n’amagambo yavuzwe n’uwitwa Leo Mugesera ubwo yari muri mitingi ku Kabaya mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubwo yakanguriraga abahutu kwica abatutsi, abumvisha ko ari abavantara ndetse ko bakorana n’inyenzi kandi arizo mwanzi w’u Rwanda wa mbere.
Aya magambo yakurikiwe n’ayavuzwe n’umwe mu badepite b’iki gihugu ,ubwo yavugaga ko u Rwanda rugomba kuba imwe mu ntara zigize iki gihugu, atanga igitekerezo ko bakirwanya bakakiyomekaho.
Intambara y’amoko kandi yatangiye kera ubwo abaturage b’Abanye-congo bo mu bwoko bw’Abanyamurenge bagiye bicwa urusorongo bicwa na bagenzi babo b’Ababembe n’Abafurero ndetse bakanabwirwa ko batari abenegihugu ko ahubwo iwabo ari mu Rwanda. Byageze n’aho bamwe mu bana b’abanyamurenge bari mugisirikari cya Leta biyemeje kujya gushinga umutwe wo gucungira umutekano ubwoko bwabo, bawita Twirwaneho.
Ntibyaciriye aho kuko nanyuma yo kuwushinga bagiye bagabwaho ibitero bakicwa Leta n’abasirikari ba Leta ntibagire icyo babikoraho. Amazu yaratwitswe , inka ziranyagwa ndetse n’abantu baricwa baba abana n’abagore nyamara ibyo ntacyo Leta yabikozeho.
Mu gihe Leta ya Congo yari ihanganye n’inyeshyamba za M23 nyuma y’amagambo yuzuye ubugome ndenga kamere hirukanywe Abasirikari bagera kuri 5 bashinjwa kuba amarembo cyangwa inzira y’inyeshyamba za M23. Nyamara ikigaragara ni uko abo bantu bakomoka mu bwoko bavuga ururi rw’I Kinyarwanda.
Umuhoza Yves