Amatora yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari ateganijwe kuba muri uku kwezi kuwa 20 Ukuboza ashobora gusubikwa nyuma y’uko urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rugiye kwiga kuri uyu mwanzuro.
Ibi byatangajwe mu gihe hasigaye igihe gito ngo aya matora atangire, nk’uko byasotse mu kinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi , urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwo muri Congo, uyu munsi ruriga ku cyemezo cyo gusubika amatora yari asigaje iminsi 6 yonyine ngo abe.
Aya matora asigaje iminsi mike cyane ngo abe, ubutegetsi bwa Congo bukomeje gushimangira ko agomba kuba n’ubwo ibimenyetso bigaragaza ko aya matora ashobora kutaba kuko umutekano uri muri iki gihugu ugerwa ku mashyi.
Perezida Tshisekedi aracyafite icyizere cyo kuba ashobora gutsinda manda ya kabiri, akomeje kwiyamamaza kandi yemeza ko amatora azaba ku munsi uteganijwe, cyakora n’ubwo uyu mu kuru w’igihugu avuga ibi ahanganye bikomeye na Moἵse Katumbi ku buryo bamwe bemeza ko kumutsinda bitoroshye..
Gusa n’ubwo uyu mukandida yemeza ibi ngio ibibazo byari biri muri Komisiyo y’amatora ntibyavuyemo kuko kugeza ubu abenshi bafite amakarita adasomeka.
Iki gihugu kandi cyasabye Angola kubatiza indege ngo bagerageze kugeza ibyangombwa by’amatora kubabikeneye bose, ndetse bakaba baranabisabye MONUSCO, ariko kugeza ubu aba bombi nta gisubizo bari batanga niba bazafasha gutwara ibi bikoresho mu gihe hasigaye iminsi 6 ngo amatora abe.
N’ubwo igikorwa cy’amatora gisigaje iminsi 6, byari biteganijwe ko ibikoresho by’amatora bigera ku byumba by’itora mbere nibura y’iminsi 2 kugira ngo amatora abe.
Hari amakuru kandi avuga ko imashini zagombaga kuzifashishwa muri aya matora zigomba kuva hanze zitaragera I Kinshasa kugeza ubu, ibi byose rero bigaca amarenga ko aya matora ashobora kutaba.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com