Abaturage bo mu gace ibi byago byabereyemo barashyira mu majwi Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ukuriwe na Gen.Ntawunguka Pacifique Omega
Iby’uru rupfu Luigi Di Maio,byemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani yabitangaje ubwo yari mu nama mu Bubiligi.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Le Figaro yemeje ko ambasaderi w’ubutaliyani muri DRC yiciwe muburasirazuba bw’ikigihugu hafi y’umujyi wa Goma aguye mugitero cyagabwe kumodoka yararimo.
Yagize ati: ” Ambasaderi Luca Attanasio yapfiriye mu bitaro azize ibikomere nyuma y’uko imodoka yari arimo irashwe n’abantu bitwaje intwaro akaza kurasirwamo, akaba yarashwe isasu ryo munda.
Imodoka yari arimo bivugwa ko ari iy’ishami ry’umuryango w’abibumbye UN ryita mugutanga ibiribwa PAM, abandi bapfiriye muri iki gitero harimo Umupolisi w’umutaliyani wamurindaga hamwe n’umushoferi we nabo bapfuye bazize icyo gitero.
Federico D’Incà Minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “Leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri kuri uru rupfu.
Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije kubashimuta nk’uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National park kiri hafi yaho barasiwe,aka gace kakaba kagenzurwa na FDLR umutwe wa CRAP uyoborwa na Col.Ruhinda.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile muri ako gace wavuganye na Rwandatribune yavuze ko muri ako gace hamaze iminsi hari ibikorwa bya paturuye zakorwaga n’abarwanyi ba FDLR n’abo muri Mai mai Nyatura ya Gen.Dominique,ababyiboneye n’amaso bavuga ko itsinda ry’abarwanyi ba FDLR rigera mu bantu 17 riyobowe na Lt.Ndayizeye Yvon akaba ari umwe mu bungirije Col.Ruhinda,aho barasiwe izi nyeshyamba zikaba zari ziherutse kuhategera n’abarinzi ba Pariki ya Virunga.
Imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera hafi y’aka gace k’ibirunga gahana imbibi n’u Rwandana Uganda.Muri aka gace yarasiwemo harimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri aka gace.
AmbLuca Attanasio,w’imyaka 43 y’amavuko yagizwe ambasaderi muri Congo guhera mu Kuboza 2019.Yishwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021.
Iby’uru rupfu Luigi Di Maio,byemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani yabitangaje ubwo yari mu nama mu Bubiligi.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Le Figaro yemeje ko ambasaderi w’ubutaliyani muri DRC yiciwe muburasirazuba bw’ikigihugu hafi y’umujyi wa Goma aguye mugitero cyagabwe kumodoka yararimo.
Yagize ati: ” Ambasaderi Luca Attanasio yapfiriye mu bitaro azize ibikomere nyuma y’uko imodoka yari arimo irashwe n’abantu bitwaje intwaro akaza kurasirwamo, akaba yarashwe isasu ryo munda.
Imodoka yari arimo bivugwa ko ari iy’ishami ry’umuryango w’abibumbye UN ryita mugutanga ibiribwa PAM, abandi bapfiriye muri iki gitero harimo Umupolisi w’umutaliyani wamurindaga hamwe n’umushoferi we nabo bapfuye bazize icyo gitero.
Federico D’Incà Minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “Leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri kuri uru rupfu.
Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije kubashimuta nk’uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National park kiri hafi yaho barasiwe.
Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’uRwanda niwe usanzwe ugenzura hamwe mu duce dufashe ku birunga bihana imbibi n’u Rwandana na Uganda.Muri aka gace yarasiwemo harimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri aka gace.
AmbLuca Attanasio,w’imyaka 43 y’amavuko yagizwe ambasaderi muri Congo guhera mu Kuboza 2019.Yishwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021.
Twashatse kumenya icyo uruhande rw’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ibivugaho,duhamagaye Maj.Ndjike Kaiko telephone ngendanwa ye ntiyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally