Mu nama yagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’ Imari muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bwana Nicolas Kazadi, yatangaje ko mu gihe amaze muri iyi Minisiteri nta kirarane afitiye uyu wahoze ari umukuru w’ igihugu, aho amakosa ayashyira kuwo yasimbuye bwana Yalaghuli Sele.
Muri iyi nama yatumijwe kugira ngo atange ibisobanuro ku masezerano igihugu cya Congo Kinshasa cyagiranye n’ ikigega mpuzamahanga cy’ imari, umunyamakuru yaboneyeho abaza ikibazo cyumvikanye ko nyakwubahwa Senateri Joseph Kabila Kabange wayoboye iki gihugu imyaka 18 amaze amezi arenga atandatu adahembwa.
Minisitiri Kazadi yagize ati: “Njye nta kibazo nifuza kugirana na Senateri Kabila. Maze amezi hafi abiri muri iyi Minisiteri, maze kumuhemba inshuro imwe. Ibivugwa rero by’ amezi y’ ibirarane, uko biri kwose byaba byarabaye ntari ninjira muri ibi biro. Ubwo rero ndumva ntagira byinshi mvuga kuri iyi ngingo”.
Uyu muyobozi akaba nta kintu yatangaje ku byerekeranye n’ umuti waba uri kuvugutwa kuri iki kubazo. Iperereza ryakozwe n’ abanyamakuru rigaragaza ko Senateri Joseph Kabila yaba afitiwe ibirarane by’ umushahara bigera ku mezi atandatu.
Denny Mugisha