Augustin Kabuya wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ ishyaka rya UPDS riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Conko kuri ubu yeretse imiryango bitewe n’ umwiryane ndetse n’ amacakubiri yari amaze iminsi yumvikana muri irishyaka riyobowe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi.
Mu nama yahuje abayoboke n’abayobozi batandukanye bari muri iri shyaka rya UPDS yateranye ku munsi w’ejo hashize, kucyumweru, tariki ya 11/08/2024, niyo yirukanye ku mirimo ye Augustin Kabuya wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’iri shyaka riri ku butegetsi wirukanwe kuri uyu mwanya.
Iyi baruwa igira iti: “Bwana Augustin Kabuya Tshilumba yakuwe ku mirimo ye yo kuba umunyamabanga mukuru wa Union pour la democratie et progress social (UDPS). Arakomeza kuba umunyamuryango usanzwe w’ishyaka kandi akora, nta gushidikanya, manda ye yo kuba umudepite w’igihugu yo irakomeza.”
Iri shyaka rya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo rivuga ko uyu mwanzuro rya wufashye nyuma y’uko ryabanje kugenzura ibyavuye muri raporo y’abunzi, igizwe n’abadepite b’igihugu ba UDPS, na komisiyo ishinzwe imyitwarire ku kibazo kimaze iminsi cyarahungabanyije iri shyaka.
Mu mishyamirano yabaye muri iri shyaka yari ishingiye ku kuba hari bamwe baryo bashakaga Kabuya kwarivamo, hakaba abandi bashakaga ko ari gumamo kandi ko agumana uyu mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’iri shyaka.
Amakuru atugeraho akavuga ko uwitwa Deogracias Bizuru Balola ariwe washinzwe kuba umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa UDPS asimbuye Augustin Kabuya Tsilumba kuri uyu mwanya.
Rwandatribune.com