Abanyekongo bashyigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bavuga ko igisirikare cyabo FARDC kiri mu myanya y’imbere mu bisirikare bikomeye k’Umugabane w’Afurika ,bityo ko batagakwiye gukangwa n’u Rwanda na Uganda bashinja gutera inkunga Umutwe wa M23.
Urubuga Global Filepower rw’Abanyamerika, ruheruka gusohora icyegeranyo, kigaragaza urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana ku Isi mu kugira igisirikare gikomeye muri uyu mwaka wa 2023 .
Uru rutonde ,rwashyize ingabo za FARDC ku mwanya wa munani mu ngabo zikomeye k’Umugabane w’Afurika no ku mwanya wa 72 ku Isi.
Mu gukora uru rutonde, Glabal Filepower yashingiye k’umubare w’Abasirikare igihugu gifite, ingengo y’imari gishyorwamo, umubare w’ibikoresho bya gisirikare n’ibindi.
Nyuma y’iki kegeranyo, Abanyekongo bashyigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi n’ibinyamakuru bitandukanye , bahise bakwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranya busingiza ingabo za FARDC ari nako bapfobya iz’ u Rwanda na Udanda.
Baragira bati:”Uganda ivuga ko ifite igisirikare gikomeye ndetse ko ifasha FARDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro, iri ku mwanya wa 12 muri Afurika, mu gihe u Rwanda rwateye igihugu cyacu rwihishe mu cyiswe”M23” ntabwo rugaragara k’urutonde. Aba ntabwo badukanga tuzabatsinda “
Nubwo FARDC yashyizwe k’umwanya wa munani mu bisirikare bikomeye k‘umugabane wa Afurika , nti bibujije ko Umutwe wa M23, ukomeje kuyahagiza ukaba waranabashije kuyambura ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru .
Kugeza ubu kandi, FARDC yananiwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka irenga 20 ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa DRC ahubwo ikaba yifashisha iyi mitwe irimo na FDLR kurwanya M23.
uzi kwikirigita ugaseka
Ngaho niba FARDC ikomeye kurusha RDF cga UPDF, nibatere maze barebe. Ubwo ukomeye kurusha undi azagaragarira kuri tere.
Hhhhh, abantu bakoze runorutonde jyendabona baribafite icyobagambiriye
.Kogeza Congo kugirango yishime , ishyocyerwe maze izatere urwanda , intambara ibe irarose hagati y’ibihugu byombi, mukarere twibere muntambara urwanda dusubire inyuma mwiterambere
Murimake abakoze urworu tonde icyobari bagambiriye barakizi.
Abazungu wowe ntubazi Sha,kuki barusohoye mugihe ibihugu bitakuirebana neza? Icyo bagambiriye nuguteranya abantu babeshya bamwe ko bakomeye bishuke batere abandi intambara ihere ubwo ishyano ricike umurizo.