Nyuma yo kwemererwa kwinjira ku ingabo za Uganda mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu bikorwa byo guhiga inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, byateje impaka ndende kubera amajwi menshi y’umvikanye yamagana icyo cyemezo.
Véranda Mutsanga ku bwe, kwinjira ku ingabo za Uganda ni “ukwemera ko leta yagoswe ndetse n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi” nabwo bukemangwa.
La Veranda Mutsanga asobanura ko inzira ya Perezida wa Kongo yo gukemura iki kibazo ari “umugambi mubisha”ku gihugu cye n’abagituye,we na bagenzi be bo muri Uganda no mu Rwanda bateguye.
Aha twabibutsa ko Veranda Mutsanga ari ishyaka ry’abaturage ribarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru rifite intego yaryo ikaba ari ukubungabunga ubusugire bw’umuturage no kurwanya amabandi .
Bakomeza bavuga bati:“Umugambi w’uyu muyobozi ni ugushaka uburyo bwo guhaza bagenzi be bafatanije, aribo Paul Kagame na Museveni, bigaragara ko basinyanye amasezerano atazwi yo kugurisha abaturage ba Kongo” .
Bati “Ntibivuga ko niba hari icyo wakoze, kuba atari njye wabikoze ugomba kundwanya? Ntabwo tubyitayeho kuko Abanyekongo bamenyeshejwe bose ko batewe basa nkaho bumvise umugambi uzakorerwa mu burasirazuba bwa DRC cyane cyane ko umusirikare wa Uganda cyangwa u Rwanda, adashobora kuza kuborera muri Kongo ngo ari gufasha Abanyekongo.
Imyaka igera kuri 20 Monusco muri DRC ifite ingengo yimari ya 1.500.000.000 y’amadorari ku mwaka, ntacyo yatugejejeho ,gusa yaduhaye isomo kandi ingaruka twarazibonye.
Monusco ntiyigeze yishimira umuhuzabikorwa Ricky Paluku uhagarariye Veranda Mutsanga muri Goma mu rwego rw’ubufatanye nabo.
Bakomeje ahubwo gushishikariza abenegihugu kwirwanaho kugira ngo bafashe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gukuraho inzira z’ inyeshyamba za ADF.
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yemeye ko ingabo za Uganda (UPDF) zinjira mu gihugu cye kugira ngo barwanye ADF umutwe w’inyeshyamba ukorera mu ntara ebyiri zo mu majyaruguru y’iki gihugu.
M. Louis marie