Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,ishyaka rya politiki “Vent d’avenir” rimaze iminsi ibiri riri muri kongere i Kinshasa, yaberaga mu Kigo cya Theresanium muri Komini ya Kintambo. Ni inama yatangiye kuwa gatatu 16 Kanama kugeza kwa 17 Kanama, abayoboke b’ishyaka bakoze ku ruhare rwabo mu nzira y’ubuzima bw’igihugu ndetse no kungingoy’amatora ateganijwe mu kuboza .
Mu myanzuro yafashwe umwe muriyo usaba ko hakongerwa manda ya Perezida wa Repubulika muri iki gihugu ikava ku myaka 5 ikagera ku 10.
Kuri Perezida w’iri shyaka Vent d’avenir ,Me Justin Kiala, avuga ko igihugu gikeneye gutera imbere kandi ntigishobora gukomeza gukoresha amafaranga arenga miliyoni 600 z’amadolari gusa mu matora buri myaka 5. Na none bifuza gukuraho umwanya wa Minisitiri w’intebe hakajyaho uwa Visi- Perezida.
uyu mu perezida yagize ati ”Twasabye ko manda ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagirwa imyaka 10, ishobora kuvugururwa rimwe gusa.Twasabye ko umwanya wa Minisitiri w’intebe wakurwaho hakajyaho uwa Visi Perezida kugirango Perezida abe ariwe ujya ubazwa inshingano imbere y’inteko ishinga amategeko kandi ayobore mu mahoro mu myaka 10.
Yakomeje agira ati”Ibi ni ukubera ko ingengo y’imariy’amatora itwara miliyoni zirenga 600. Tekereza kuzigama aya mafaranga no gukora imishinga y’iterambere igihugu cyacuni kinini cyane, ntabwo ari igihugu dukeneye manda y’imyaka 5 kandi mu mwaka wa kane ,Perezida agatangira guhangayikishwa no kongera gutorwa.Muri iki gihe, ntabwo dukeneye Minisitiri w’intebe, dukeneye Visi- Perezida.
Ikindi kintu iri shyaka rivuga ko kigomba guhinduka ni Sena , aho risanga aho kugiranga buri ntara ijye ivamo abasenateri 2 kongeraho umwe ugenwa na Perezida havamo umwe bityo bose bakaba 52 aho kuba 108 bariho ubu. Justin Kiala Yongeyeho ko ari ngombwa gukuraho intekonshinga amategeko z’intara asanga ari imitego bikuri ba Guverineri nk’uko iyi nkuru dukesha actualite.cd ikomeza ivuga
yakomeje agira ati “Murasanga ba Guverineri bakora neza bagwa mu mitegoy’izi nteko. Naba Guverineri badakora neza, kubera ko batanga ruswa, kubera ko bafitanye umubano n’abadepite b’intara yakomeje avuga ko usanga bagumaho. Ariko dukeneye iterambere kuko aya mafaranga yose azadufasha guteza imbere igihugu”
Ikindi cyifuzo kirebana n’ikibazo cy’ubwenegihugu bubiri” Vent d’Avenir” yifuza ko itegeko nshinga ryakorwaho kuri iyi ngingo yihariye kugirango hemerwe ubwenegihugu bubiri, usibye ku bafite ubwo mu bihugu 9 bihana imbibe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera impamvu z’ubunyangamugayo. Nanone kandi imyaka 10 ya manda ku badepite b’igihugu.
Ishyaka rya Vent d’Avenir riri mi itsinda rya Politiki rya le Progressiste, riyobowe na Samy badibanga wahoze ari Minisitiri w’intebe ndetse n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2018.
Itsinda le Progressiste rigeze ku ntera yo guhatana mu matora y’abadepite n’abakandida barenga 100. Iri tsinda ribarizwa mu ihuriro riri ku butegetsi union Sacree rizanitabira amatora y’intara n’amakomine.