Imwe mu ntambara zaranze ikinyejana cya 21 zaciye ibintu ku isonga hari intambara y’Uburusiya na Ukraine, iyi ni intambara yatangiye kuwa 24Gashyantare 2022 ubwo Uburusiya bwashinjaga Ukraine gushaka kujya muri NATO isanzwe ari umuryango w’ubwirinzi bw’umuryango w’ibihugu by’iburayi n’Amerika.
Nyamara n’ubwo intambara yarimo ibica bigacika, k’umugabane w’Afurika naho rwarambikanye hagati ya DRC n’umutwe witwaje intwaro ubarizwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu M23. Ni intambara yatumye bamwe mubenegihugu batabaza Perezida w’Uburusiya.
Iyi ntambara yagize ingaruka nyinshi kubanyagihugu ndetse n’abaturanyi muri rusange, kuko nk’ibisasu bimwe byatewe k’ubutaka bw’uRwanda, ndetse bikanakekwa ko byaba byaratewe n’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda witwa FDLR wahawe ikiraka n’ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibi byaje gukurikirwa n’ishimutwa ry’abasirikari b’u Rwanda, ubusabe bwo gufunga umupaka w’u Rwanda na DRC, hakurikiyeho kandi amagambo ya Visi Guverineri w’intara aho yasabaga abanye-Congo guhiga abavuga ururimi rw’iIkinyarwanda.
Ntibyasoreje aho kuko hakurikiyeho guhagarika ingendo za Sosiye itwara abagenzi yo mu Rwanda ya Rwandair, ndetse Ambasaderi w’u Rwanda asabwa ibisobanuro kubyashinjwaga u Rwanda byo gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Amagambo y’u Rwango kubanyarwanda yakomeje kwiyongera muri Congo, kuko mu mujyi wa Kinshasa, Rubumbashi n’ahandi batahwemye kugaragara mu muhanda basebya kandi batuka,bakanashwanyagura amafoto y’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda, mubakoraga ibyo kandi hakagaragaramo n’abategetsi,kuko abasirikari bagaragara kuruhembe rw’imbere.
Mu myigaragambyo yakunze kugaragara bitwaje ibyapa biriho amafoto agaragaza, Perezida Vladmir Poutine, bamusaba kuza kubatabara. Amwe mumagambo bagiye bacisha kuri Twitter basabaga Perezida wa Congo gutera u Rwanda ntawe agishije inama.
Bati ‘’Tera u Rwanda ntamamvu yo kuganira na Kagame, kuko na Poutin yateye Ukrain ntawe agishije inama.Bakomeje bagaragaza ko bakeneye ubufasha bw’igihugu cy’Uburusiya mugihe nacyo kikiri muntambara itoroshye n’igihugu cya Ukraine.
Ibi ariko byatangiriye mubutegetsi kuko hari abategetsi bakunze kumvikana bavuga ko bagomba gutera u Rwanda bakarwomeka kuri Congo kubera ko ari agahugu gatoya.
Ubusanzwe uburusiya bugira itsinda ry’abancanshuro bitwa Wagner bakunze kugaragara muri Afurika ahari intambara bagiye kurwana kuruhande rumwe rw’abahanganye, cyane ko baba bari mukiraka.
Aba barwanyi baherukaga muri Mali no mugace ka Sahel twakwibaza niba aribo iki gihugu gikeneye ngo kigarure amahoro cyabujijwe n’abana bacyo bibumbiye mumitwe irenga 130 Yabananiye kuvana ho ahubwo bakitwaza ibihugu by’abaturanyi ngo nibo batera inkunga iyo mitwe.
Umuhoza Yves
Abakongomani barasaze babona gutera u Rwanda byabagwa amahoro!??