Abanyekongo batandukanye, bakomeje gushinja igisirikare cyabo (FARDC) ,kubaha amakuru y’ibinyoma ku mirwano imaze iminsi iyihanganishije n’Umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.
Ni nyuma yaho, Gen Sylvain Ekenge umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,atangaje ko FARDC itagiye guhurana n’umutwe wa M23 muri kibumba kugirango bagirane ibiganiro, ahubwo ko bari bagiye kureba no gusuzuma ko uyu mutwe ,uri kubahiriza gahunda yo gusubira inyuma uva mu bice wigaruriye.
Nyuma y’aya magambo yatangwajwe na Gen Sylvais Ekenge, Abanyekongo batandukanye ku mbuga nkoranyamba no mu binyamakuru bitandukanye bikorera muri DRC, bamusubije ko ari kubeshya kandi ko ariko bimenyerewe kuko n’amakuru y’urugamba bahanganyemo na M23 yakunze kubaha menshi aba ari ibinyoma.
Aba banyekongo, bavuga ko FARDC yakunze kubabeshya ko iri gutsinda uruhenu umutwe wa M23 mu mirwano yari ibahanganishije mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo ,kandi nyamara muri iyo minsi Umutwe wa M23 warimo wigarurira uduce dutandukanye tugize Kibumba hafi kuyifata yose .
Bakomeza bavuga ko FARDC, yajyeze naho ifata amafoto n’amashusho ya Video ya kera agaragaza Abapolisi ba DRC barimo gucunga umutekano muri Kibumba, mu rwego rwo kubereka ko FARDC ariyo ikihagenzura kandi nyamara umutwe wa M23 wari wamaze kuhafata.
Si muri aka gace gusa,kuko aba Banyekongo banavuga ko menshi mu makuru FARDC yagiye ibaha mu mirwano yarimo ibera muri Teritwari ya Rutshuru, baje gusanga hafi ya yose ari ibinyoma , ngo kuko babwirwaga ko M23 iri gukubitwa inshuro, ariko mu kanya nk’ako guhumbya, bongera kumva amakuru avuga ko M23 yigaruriye ibice byinshi muri Rutshuru birimo,Rumangabo,Rutshuru Centre, n’ahandi birabatangaza.
Baragira bati:” Sylvain Ekenge arabeshya. FARDC imenyereye kutubesya buri gihe by’umwihariko iyo bigeze ku makuru y’urugamba ihanganyemo na M23.
ubushize batweretse amafoto n’amashusho ya Video agaragaza abapolisi bacu bari muri kibumba kugirango batwereke ko M23 itarahafata, ariko nyuma y’umunsi umwe gusa hasohotse amakuru yemeza ko M23 yamaze kuhafata.
No muri Rushuru ni uko byagenze .FARDC yahoraga ivuga ko M23 iri gutsindwa ariko mu kanya gato twumva ngo Rumangabo, Rushuru Centre n’ahandi hafashwe.ibi binyoma bya FARD turabimenyereye!”
Mu Mpera z’Ukwezi k’ Ukwakira 2022, Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru bwari bwihanije itangazamakuru,buri bwirago ko ritagomba gutangaza amakuru abogamiye kuri M23 kuko byatuma abasirikare ba FARDC batakaza morari n’Abaturage bakaba bahahamuka, maze basaba itangazamakuru gutangaza amakuru ashyigikira igisirikare cya Leta FARDC.
Banavuze kandi ko byaba ari ugutiza umurindi umutwe wa M23.
Kugeza ubu ariko, benshi mu Banyekongo bakomeje kugaragaza ko amakuru barimo bahabwa na FARDC ku kibazo cya M23, menshi muri yo ashingiye ku binyoma n’icengezamatwara rigamije guhishira intege nke z’ igisirikare cyabo FARDC n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi mu ntambara ibahanganishije n’umutwe wa M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com