Umuryango utari uwa Leta ushinzwe kurengera no kubungabunga ubuzima bw’ingagi muri Pariki ya Virunga (ONG Gorilla Ambassador), uvuga ko Umutwe wa M23 ugomba gushakirwa ahandi washyira ibirindiro byawo hatari mu gace ka Sabyinyo gaharereyomo Pariki ya Virunga .
Byatangajwe n’uyu muryango kuri uyu 15 Mutarama 2023, aho watanze impuruza kuri Guverinoma ya DRC uvuga ko ibikorwa by’umutwe wa M23 mu gace ka Sabyinyo, bibangamiye cyane ndetse bishobora guteza akaga ku buzima bw’ingangi ziri muri Pariki ya Virunga, ndetse ko bishobora gutuma zicika muri iyo Pariki burundu.
Alain Mukiranya Umuyobozi wungirije wa ONG Gorilla Ambassador, avuga ko ibi biterwa n’ibikorwa bya M23 muri ako gace birimo gutema ibiti byo gucana inkwi n’ibindi bijyanwa ku masoko bikagurishwa, hakiyongeraho n’ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imirwano ya hato na hato, bikaba bibangamiye cyane ubuzima bw’ingagi muri Pariki ya Virunga.
Yagize ati:” kugira ibirindiro kwa M23 mu gace ka Sabyinyo ni ikibazo gikomeye k’Ubuzima bw’ingagi ziri muri Pariki ya Virunga ,kubera ibikorwa by’uyu Mutwe birimo gutema ibiti bivamo inkwi zo gucana ,n’ibindi bijyanwa kugurishwa.
Hari kandi n’ ikibazo cy’umutekano mucye muri aka gace, uturuka ku mirwano ya hato na hato ,nacyo kibangamiye cyane ubuzima bw’izi ngagi.
Ibi, birashyira ubuzima bw’ingagi ziri muri Pariki ya Virunga mu kaga , k’uburyo hatagize igikorwa mu bihe biri imbere zishobora guhunga zigacika burundu muri aka gace.”
Alain Mukiranya ,yasabye Perezida Felix Tshisekedi gukoresha ubushobozi afite binyuze muri diporomasi agasaba ko ibirindiro bya M23 biherereye mu gace ka Sabyinyo, byahakurwa bikajyanwa ahandi kure ya Pariki ya Virunga mu rweg rwo kurengera izi Ngagi .
(Ambien)
Arko ingengabitekerezo ya genocide yazanywe na fdlr yakwiriye mubice no muryango yose ya congo kweli. Ubundi see ko M23 tuvuka muri masisi, rutchuru, walikare nahandi kuki batujyana mu birunga mubona dusa ni ingagi. Jye ndabona igishoboka arugukomeza umuheto naho iby’urukundo ni biganiro bizana kutura kwishyira ukizana aho navuze haruguru biri kure nku kwezi.