Ku munsi wejo tariki ya 15 Nyakanga 2022 ku mbuga nkoranya mbaga za bamwe mu banyapolitiki bo muri DRCongo bagaragaje ko nta kizere bagifitiye perezida Antoine Felix Tshisekedi ndetse banamusaba kwegura atiriwe ategereza amatoro y’umumwaka utaha wa 2023.
Bamwe muri abo ni uwitwa Christian Nyamabo Mpoyi, impirimbanyi ya Demokarasi no guharanira ubutabera muri DRCongo na Patrick Mundeke ubarizwa Mu ishyaka PER ritavuga rumwe n’ubutegetsi ry’umuherwe akaba n’umunyapolitiki , bibasiye perezida Tshisekedi bavuga ko ubutegetsi bwe bugaragaza intege nke no guhuzagurika.
Ikibazo nyamukuru ariko ngo ni M23 yongeye kubura umutwe ariko ngo ubutegetsi bwa Perezida Thisekedi bukaba bwarananiwe kuwusubiza inyuma ahubwo bugakomeza guhuzagurika mu gukemura iki bazo cya M23.
Bakomeza bavuga ko ubwo Perezida Tshisekedi yatorerwaga kuyobora DRCongo mu 2019 ikintu cyambere yari yemereye abakongomani ari ukugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu no kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ariko ngo bikaba byaramunaniye ahubwo iyo mitwe irushaho kongera ubukana harimo na M23 yongeye kugaruka.
Ibi ngo nibyo bahurizaho n’abandi bakongomani benshi bashaka ko Perezida Felix Tshisekedi yakwegura atiriwe ategereza amatora y’umwaka utaha kuko ubutegetsi bwe bugaragaza imbaraga nkeya no guhuzagurika.
HATEGEKIMANA CLAUDE