Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Tshisekedi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Bwana Bertrand Bisimwa wa M23 yavuze impamvu yabateye gufata agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’ahaciro, avo avuga ko byakomotse ku bushotoranyi bw’ingabo za Kinshasa FARDC n’abo bafatanyije.
Ibi Ni bikubiye mu nyandiko uyu muyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa, yashize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x, rwahoze rwitwa Twitter kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024
Yavuze ko kuba ingabo ze, zarigaruriye kariya gace kibitseho ubutunzi bukomeye bwa mabuye yagaciro bitavuze ko uyu mutwe ushaka ariya mabuye, ko ahubwo byakomotse ku kuba igisirikare cya Repubulika ya Demokorasi ya Congo cyarakomeje gushotora ibirindiro bya M23.
Muri izi nyandiko z’uyu muyobozi, zivuga ko M23 yari yageze n’igihe isaba imitwe irimo FDLR, Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi guhagarika ibikorwa byo kubangamira abaturage bo muri ibyo bice bya Rubaya, aho yanazishinje gukora ibikorwa byinshi bibangamira umutekano w’abaturage.
Yanaboneyeho kuvuga ko ihuriro ry’Ingabo za Kongo Kinshasa zari zigeze n’igihe zica abaturage, ibi bikaba birimo ko abaturage bari mukaga gakomoka kuri ryo huriro ry’ingabo za leta ya Congo.
Izi nyandiko za Bertrand Bisimwa zikomeza zivuga ko abasirikare be, ejo ku wa kabiri, tariki ya 30/04/2024, bazindutse bagabwaho ibitero by’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa muri Karuba, Mushaki na Kagundu, maze nabo bahagurukira kwirwanaho.
Ubwo birwanagaho ihuriro ry’Ingabo za leta ya Congo ryari ryabagabyeho ibitero, byarangiye riyabangiye ingata abandi nabo bahitamo kwagura ubutaka, bityo bagera na Rubaya.
Inyandiko za Bertrand Bisimwa zinavuga kandi ko uyu mutwe wa M23 usaba abasanzwe bakora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro ko bagomba gukomeza ibikorwa byabo, ngo kuko ibyo gucukura amabuye bitari mu ntego za M23.
Ariko agasaba ko abacukura bagomba kwitandukanya n’imitwe y’itwaje intwaro, ndetse kandi bakaba bagomba kuba badakorana n’igisirikare icyari cyo cyose cyabangamira umutekano w’abaturage baturiye ibyo bice bya Rubaya.
Rwandatribune.com