Kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, abakunzi ba Col Mamadu Ndala mu mujyi wa Goma Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri DRC ,bibutse imyaka icyenda ishize yishwe.
Sosiye Sivile izwi nka LUCHA(Mouvent Citoye Lutte pour le Changement) ikorera mu mjyi wa Goma, yatangeje ko yibuka imyaka icyenda ishize intwari ya DRC col Mamadu Ndala yitabye Imana mu buryo budasobanutse.
LUCHA , ikomeza ivuga ko Col Mamadu Ndala ariwe wabashije gutuma Umutwe wa M23 uva muri Goma ndetse abasha kuwirukana k’ubutaka bwa DRC uhungira mu Rwanda na Uganda mu 2012.
Abagize iyi sosiyete Sivile yiganjemo urubyiruko , bakomeza bavuga ko iyo Col Mamadu Ndala aza kuba akiriho , umutwe wa M23 uba utarabashije kwigarurira ibice byinshi mu ntambara uhanganyemo na FARDC muri ibi bihe wongeye kubura imirwano.
Baragara bati:”Imyaka icyenda ishize, turibuka Col Mamadu Ndala intwari yacu yatumye Umutwe wa M23 utsindwa mu 2012 ugahungira mu Rwanda na Uganda.
Iyo aza kuba akiriho, ntabwo M23 iba iri kwikora nk’ibyo iri gukora muri uri iyi minsi yigarurira ubutaka bwa DRC.’’
Bakomeza bavuga ko muri iyi minsi M23 yongeye kubura intwaro ,icyuho cya Col Mamadu Ndala kiri kwigaragaza cyane muri FARDC, kuko yari umusirika ukora kinyamwuga, ukunda no kwitangira igihugu ndetse ko ibi aribyo FARDC iri kubura muri ibi bihe kugirango ibashe gusubiza inyuma M23.
Col Mamadu Ndala yishwe kuwa 2 Mutarama 2014 mu gace ka Beni nyuma yaho imodoka yari imutwaye, yarashweho rokete ahita yimana.
Lt Col Birocho Nzanzu Kosi, niwe wageretsweho gucura umugambi wo kwivugana Col Mamadu Ndala afatanyije n’Umutwe wa ADF ,byatumye Urukiko rukuru rwa gisirikare muri DRC rumukatira igihano cy’urupfu, mu rubanza rwabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2014.
Yari akuriye Batayo comando ya 42 ibarizwa mu mutwe uzwi nka URR(Unite de Reaction Rapide)ishinzwe ubutabazi bwihuse mu ngabo za FARDC.
Yakunzwe cyane n’Abanyekongo barwanya M23, kugeza ubwo basasaga ibitenge aho agiye kunyura hose bamushimira kuba yarabashije kurwanya M23 akayitsinda.
Nyuma y’urupfu rwe, Abanyekongo benshi bavuze ko n’ubwo byageretswe kuri Lt Col Birocho Nzanzu, ashobora kuba yishwe n’Ubutegetsi bwa Joseph Kabila bitewe n’uko insinzwi ya M23 mu 2012, ariwe yitirirwaga aho kuyitirira Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika icyo gihe akaba n’Umugaba w’ikirenga wa FARDC.
Ariko ye !! Bamugize igitangaza cyabo rero!! Ninde se uyibewe ko harwanaga ingabo za SADEC zirwanira mu kirere no ku butaka babifashijwemo na FDLR? Uyu Mamadu munya Isiro winjiye igisirikare muli 1997 akirusha makenga warwanye intambara karundura mumajyepfo ya kongo n’ingabo za Zimbabwe, Angola, Namibie, FAC yicyo gihe na ALIR interahamwe byahindutse FDLR?
Ntiyishwe na benewabo aruko abaturage bamaze kumufata nkakamana?
Kongo we umuriro baka umeze nkuwamashara!!
Yitwa Ndala, not Ngala. Ese ubundi yakoze iki kuri M22 usibye amahanga yabatabaye.
Sorry, navugaga M23
Sorry, navugaga M23