Guverinoma ya Congo ivuga ko ibibazo byo kuba u Rwanda rwarabateye na MONUSCO ikananirwa kubatabara bamaze gubishyikiriza umuryango w’abibumbye bizeye ko uzabifataho umanzuro mu Nteko rusange.
Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) irimo kuba ku nshuro ya 77 yatangiye ku munsi w’Ejo kuwa 13 Nzeri 2022, ikazasozwa kuwa 27 Nzeri 2022 isojwe n’Inama nkuru y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma i New York.
Muri iyi nama niho, Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko yatanze ikibazo cya M23, ishinja kuba umubare munini w’abayigize ari abasirikare b’u Rwanda kizakemukira.
Muri iyi nama kandi , ngo biteze ko inteko rusange izemeza niba abasirikare ba MONUSCO bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu bazahakurwa.
Leta ya Kinshasa ivuga ko UN nta bindi bimenyetso ikeneye ngo ifatire u Rwanda ibihano nk’igihugu cyateye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko ngo impuguke z’uyu muryango muri Raporo zashyize ahagaragara yabigaragaje.
Iyi Raporo ivuga ko M23, yagiye iterwa ingabo mu bitugu n’ingabo z’u Rwanda kugeza ku ifatwa rya Bunagana ryabaye kuwa 13 Kamena 2022.
Basoza ubusabe bwabo bavuga ko igihe kigeze ngo UN ifatire u Rwanda ibihano bikarishye, byiyongera ku kurusaba gukura M23 ku butaka bwa Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko umujyi wa Bunagana umaze amezi 3 uri mu maboko ya M23.
U Rwanda ni kenshi rwahakanye ko nta musirikare waryo uri ku butaka bwa Congo Kinshasa, ahubwo rukemeza ko ibibazo biri hagati ya M23 na Guverinoma ya RD Congo ntaho ruhuriye nabyo.