Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Abagore bafite umubare munini w’abaturage bose, ariko mu nzego zifata ibyemezo bakaba bacye cyane. Ibi byatumye hemezwa ko mu matora yo muri 2024 abagore bagomba kujya ku kigero cya 30% mu nzego za leta nk’uko bisanzwe biri mu Rwanda.
Mu minsi ishize ihuriro ry’amashyaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, G13 ryasabye iyubahirizwa rya 30% by’abagore bajya kuri lisiti y’abatorwa muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo.
Umubare munini w’Abadepite muri iki gihugu bashyigikiye icyo kifuzo giha agaciro n’umwanya abagore mu butegetsi bwa leta ya DRC.
Ku bwa G13, kugira abagore bahagarariye bagenzi babo kuri lisiti y’itora ku kigero cya 30% si amahirwe, ahubwo n’uburenganzira bagenerwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 14.
Ni itegeko risobanura neza ko Leta igomba kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore kandi igaharanira uburenganzira bwabo.
Kudashyira mu bikorwa ingingo ya 14 y’Itegeko Nshinga, ni ugukorera igitsinagore ihohoterwa nk’uko bigarukwaho n’abaharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abagore by’umwihariko.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM