Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 na 24 Ugushyingo 2021 nibwo umutwe w’inyeshyamba zizwi nka Mai Mai wagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Congo biherereye muri teritwari ya Butembo.
Ni ibitero kandi bivugwa ko byagabwe no mu gace ka Bashu muri teritwari ya Beni iherereye muri Kivu y’Amajyarugu.
Radio Okapi ivuga ko igitero cya mbere cyagabwe ahagana saa tanu zijoro tariki ya 23 Ugushyingo 2021 aho abarwanyi ba Mai-Mai bateye ibirindiro bya FARDC biri Cujeki mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Butembo.
Abasirikari batatu bivugwa ko ari bo bahasize ubuzima.
Izi nyeshyamba zagabye kandi ikindi gitero ahitwa Marungu ingabo za Congo zimaze iminsi zishinze ibirindiro, mu mirwano yamaze hafi isaha hapfa umurwanyi wa Mai Mai abandi benshi barakomereka.
Kugeza ubu umuvugizi w’Ingabo zikorera muri Kivu y’Amajyarugu, Kapiteni Antony Mwalushay nta kintu aratangaza kuri iyi mirwano.
Mai Mai ni umwe mu mitwe ibarizwa ku butaka bwa Congo ikomeje guhungabanya umutekano cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo.
Nsanzimana Germain