Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ ihuriro ry’ abashyigikiye Moise Katumbi Tshapwe, umuvugizi w’ iri huriro yavuze ko Moise Katumbi Tshapwe aziyamamariza kuba perezida wa Kongo Kinshasa mu mwaka wa 2023.
Uyu munyemari wamenyekanye cyane ayobora intara ya Katanga, ndetse akamenyekana no mu mupira w’ amaguru aho afite ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanaga yitwa TP Mazembe, yashatse kwiyamamariza kuyobora iki gihugu matora yabaye mu 2019, nyuma gato y’ uko yari amaze kwitandukanya na PPRD ya Joseph Kabila wari uyoboye igihugu muri icyo gihe aza kubangamirwa n’ uko byatangajwe ko yaba yarigeze kugira ubwenegihugu buburi.
Itegeko nshinga rya Congo Kinshasa ntiryemerera umuntu ufite cyangwa wigeze kugira ubwenegihugu bubiri kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Uruhande rw’ uyu munyemari rutangaje ibi nyuma y’ uko ubu mu nteko ishingamategeko hagejejwe umushinga w’ itegeko ryitiriwe Tshiani, rikumira umuntu wese ufite umwe mu babyeyi be utari umukongomani kwiyamamariza kuyobora igihugu. Ibi bikaba mu gihe uyu muherwe avuka kuri Nissim Soriano ukomoka mu Bugiriki, na Virginie Katumbi uvuka muri Congo Kinshasa, mu ntara ya Katanga.
Tubibutse ko bwana Moise Katumbi Chapwe, ari mu bayobozi bake bakoranye na Joseph Kabila Kabange bakunzwe na rubanda nyamwinshi ku bw’ ibikorwa by’ indashikirwa yagejeje ku ntara ya Katanga akiyiyobora.
Denis Mugisha