Nyuma y’uko mu bice bitandukanye bitangajwe ko amatora atagenze neza, ndetse ibiro by’amatora bimwe bikaba bitarigeze bifungura, komisiyo y’igihugu y’amatora muri Congo CENI yatangaje ko ku biro by’amatora bitafunguye kuwa 20 Ukuboza, amatora agomba gukomeza kuri uyu wa 21 Ukuboza.
Aya matora atarishimiwe na benshi byavuzwe kenshi ko ashobora gusubikwa bigeza n’aho kuwa 19 Ukuboza habura umunsi umwe ngo amatora abe benshi bari bataramenya niba amatora azaba.
Ku munsi w’amatora nabwo ntibyari byifashe neza kuko bamwe mu bakandida batangaje ko aya matora asa natarateguwe kuko ibiro bitandukanye byabuze ibikoresho by’itora ndetse ibindi bikaba byabonye bike ariko nabwo imashini zikaba zarapfuye.
Ibi byiyongereyeho ko hari ibice ibiro by’amatora byari bifunze, ahubwo hari imvururu, byatumye ndetse bamwe basa n’abivumbuye bavuga ko nta matora akibaye.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com