Inama y’Abepiskopi y’igihugu cya Congo (CENCO) ihangayikishijwe n’ umutekano wifashe nabi mu turere twa Rutshuru na Nyiragongo ho muri Kivu y’amajyaruguru , nyuma y’imirwano ikaze imaze igihe ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’inyeshyamba za M23.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 27 Gicurasi i Kinshasa, abategarugori gatolika basaba abaturage ba Congo gushyigikira amahoro no kwamagana umuntu wese ugamije guhungabanya umutekano n’amahoro.
Mu nyandiko y’urugaga rw’Abepisikopi bo muri Congo ( CENCO ) batangajwe kandi bababazwa no kuba iyi mirwano ibaye nyuma y’ibyumweru bike nyuma y’inama ya Nairobi aho abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’imitwe yitwaje intwaro biyemeje guhuza imbaraga zo gushakira amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. .
Mu gihe nyamara uru rugaga rwari rwishimiye imigambi myiza yagaragajwe n’abitabiriye iyi nama ya Nairobi, CENCO irabasaba kuba inyangamugayo no kuvugisha ukuri muri iki cyemezo bafashe, bagahuza imyitwarire yabo n’ibyemezo byafashwe muri iriya nama.
CENCO ikomeza ivuga ko abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari bifuza amahoro arambye binyuze mu bufatanye bwiza bw’ibihugu byo mu karere.
Binyuze muri iri tangazo, iri huriro rirahamagarira icyarimwe abayobozi babifitiye ububasha ndetse n’umuryango mpuzamahanga, cyane cyane MONUSCO, gukoresha uburyo bwose bafite kugira ngo iki gice cy’igihugu kigarure amahoro vuba bishoboka ,akarengane gacike amahoro asagambe.
Umuhoza Yves