Perezida w’Inteko ishinga amategeko Christophe Mboso N’kodia, yatangije ubutumwa bw’amahoro mubaturaqge batuye mu gace ka kwamouth gaherereye mu ntara ya Mai-Ndombe,agace kibasiwe n’amakimbirane muri iyi minsi ashingiye ku moko hagati ya Teke na Yaka.
Ibi yabigarutseho kuwa 19 Kanama 2022 ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abadepite bari baturutse mu ntara za Kwango na Mai-Ndombe.
Uyu mudepite yagize ati ubu bwoko bwa Teke na Yaka bukomeje kugirana amakimbirane, nyamara kuva nakera bara banaga , nongeye kubasaba ko mwebwe nk’intumwa za Rubanda mwakemura ibi bibazo,yongeye ho ko nta muntu wakabaye yicana n’undi uyu munsi.
Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kandi yasezeranyije izi ntumwa za rubanda ko bazohereza itsinda ry’abayobozi batowe mu gihugu mu butumwa bw’amahoro muri kariya gace ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Biteganijwe kandi ko muri uru rugendo Perezida w’inteko ishinga amategeko azageza ijambo ku baturage ba Kwamouth ndetse na Mai-Ndombe yose kuko i Yumbi, hari n’ibibazo bigomba gukemurwa.
Twabibutsa ko Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde mu nama iheruka yari yatangaje ko vuba aha ubutumwa bwa guverinoma buzoherezwa i Kwamouth.
Umuhoza Yves