Col Ngabo Jeanvier uzwi nka Javeli wa FLN yigumuye kuri MRCD UBUMWE ashinga umutwe we wa Mai Mai
Amakuru akomeje kuva ahitwa iShanji muri Gurupoma ya Shanji Teritwari ya Karehe,aremeza ko agatsiko k’inyeshyamba za FLN bagera kuri 80 bigumuye kuri MRCD UBUMWE ya Paul Rusesabagina bagashinga umutwe wabo w’aba mai mai.
Amakuru dukesha Sosiyete sivile yo muri Karehe arahamya ko Col.Ngabo Javel wari ukuriye serivisi y’ubutasi muri FLN yigumuye akajyana abarwanyi bagera kuri 80,biturutse ku makimbirane bamwe mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe bafitanye na Gen,Hamada Habimana ukuriye FLN.
Igikomeje kunvikana muri aba barwanyi n’impaka z’ugomba gusimbura Nyakwigendera Gen Wilson Irategeka,bwambere abarwanyi bifuzagako Gen.Jeva ariwe usimbura Gen.Irategeka abandi bakifuza yuko Gen.Habimana Hamada ariwe uyobora CNRD UBWIYUNGE.
Ibi bibaye kandi bamwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe babonye ko batsinzwe ruhenu ndetse n’uyu mutwe ukaba warasenyutse batangiye gusubira muri FDLR nkuko mu nkuru y’ubusize twabibabwiye ko itsinda rikuriwe na Lt.Col Cyitatire Ndori Chairman yageranye muri FDLR abarwanyi 80.
Col.Ngabo Javeli n’umugabo w’imyaka 50,yavukiye mu Karere ka Karongi ahitwa Gishyita,afite abana batatu mu baturage baherutse gutahuka nibwo umuryango waje muribo ubu bakaba bari gutozwa indangagaciro za Kinyarwanda I Mutobo.
Col Ngabo Jeanvier uzwi nka Javeli yinjiye muri ALIR mu mwaka wa 1997,ALIR yaje guhinduka FDLR mu mwaka wa 2016 ubwo CNRD yavukaga Col Javeli yari afite ipeti rya Kapiteni nibwo yinjiye muri FLN .
Akigeramo ashingwa agace k’imirwano ka Kalehe,muri 2017 Col Ngabo Javel yahinduriwe imirimo ashingwa serivise y’ubutasi,ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru avuga yaba ari mu mishikirano y’ibanga na Gen.Omega ngo nawe asubizwe muri FDLR.
Mwizerwa Ally