Kuva k’umunsi w’ejo kuwa o8 kugeza uyu munsi uduce tugeze kuri 6 twibasiwe n’imirwano k’uburyo nta muturage n’umwe ukirangwa muri izo nsisiro zibarizwa mu gace ka Mutanda ho muri Teritwari ya Rutshuru.
ni imirwano yatangiye Ejo kuwa 08 Werurwe abaturage bo muri utu duce duherereye muri Teritwari ya Masisi
ni imirwano iri kuva mu gace ka Karuba isa n’iyerekeza Kirotshi, aho inyeshyamba xzaM23 ziramutse zifashe uriya muhanda byaba bigoye kongera gukora ingendo zerekeza muri Kivu y’amajyepfo uturutse mu mujyi wa Goma.
iyi mirwano ikomeje kuba ingorabahizi ishobora gusiga intara ya Kivu y’amajyaruguru iri mu maboko y’izi nyeshyamba yose dore ko kugeza ubu 70% bamaze kubifata mu biganza.
icyakora kugeza ubu utu turere ngo twaba turi kurangwa mo umutuzo kuko ntarusaku rw’amasasu ruri kuhumvikana gusa n’ubwo bimeze gutyo nta muturage n’umwe urangwa muri kariya gace.
N k’uko isoko yacu iherereye mugace ka Mushaki ibivuga ngo imirwano isa n’iyahagaze kugeza ubu aka gace karimo umutuzu utangaje utandukanye n’uko ejo hiriwe ndetse n’igitondo cy’uyu munsi cyari giteye ubwoba.
icyakora bavuga ko umujyi wa Sake ukiri mu maboko y’ingabo za DRC gusa ngo zizengurutswe n’izi nyeshyamba.
Izi nyeshyamba biravugwa ko zishobora gufunga uyu muhanda werekeza muri Kivu y’amajyepfo uturutse mu mujyi wa Goma, bityo ubuhungiro bw’ingabo za Leta ziri mu mujyi wa Goma zikaba zisigaranye ubuhungira mu Rwanda cyangwa se mu mazi.
Nk’uko amakuru amwe n’amwe mu gisirikare abitangaza, ingabo za Congo zikomeje kugenzura igice
Uwineza Adeline