Umwe mu Bakandika k’umwanya w’Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Denis Mukwege yamaganiye kure icyemezo cyo kongera iminsi y’amatora, atangaza ko ari uburyo bwiza bwo kwiba amajwi Perezida Tshisekedi ari kwifashisha.
Yatangaje ibi nyuma y’uko hatangajwe ko amatora agomba gukomeza kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023, kuko bimwe mu biro by’amatora havutse ikibazo ntihaboneke ibikoresho byasabwaga.
Dr Denis Mukwege, akoresheje inyandiko yashize mu itangazo yagize ati: “Turamagana twivuye inyuma icyemezo cy’uhagarariye Komisiyo ishinzwe gutegura amatora, Denis Kadima, cyo kongera iminsi y’amatora. Ibi bishobora kubamo inzira za magendu.”
Denis Mukwege, yanagaragaje ko mu matora yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 2o Ukuboza 2023, habaye ibitangenze neza.
Aho yerekanye imbogamizi zagiye ziranga ariya Matora, yagize ati: “Kugeza ku mugoroba, abatora bamwe bari batararibona ku malisite y’Itora. Ama biro amwe abatora bahageraga bagasanga arafunze.”
Nk’uko ubuyobozi bwa komisiyo ishinzwe gutegura Amatora (CENI), ba bisobanuye ni uko Indege zibafasha kugeza ibikoresho by’ifashishwa mu matora zabuze ndetse hakaba hari n’ikibazo kijyanye n’imihanda mibi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Dr Denis Mukwege, yamaganye kongera iminsi yo gutora mu gihe CENI yari maze kumenyesha ko Amatora azamara iminsi itatu.
Nubwo uyu Munyapolitiki ari kuvuga ibi, Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Perezida Tshisekedi gushaka kwiba amajwi dore ko na 2018 bavuga ko yatangajwe ko ariwe watowe nyamara atariwe wari watowe.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com